Umuhanzikazi ufatwa nk’umunyabigwi mu muziki nyarwanda Uwineza Josiane Imani uzwi nka Miss Jojo yagiriye inama z’uko abakobwa bari mu ruganda rw’imyidagaduro bakwitwara kugira ngo bakore ibyo bakunze kandi bitabangirije ubuzima.
Yabigarutseho mu kiganiro Versers gica kuri Televiziyo Rwanda, ubwo yari asabwe kugira inama umukobwa uri mu ruganda rw’imyidagaduro yakwitwara Miss Jojo
Yagize ati: “Ushobora kuba uri umuhanzi cyangwa ukora akandi kazi ariko uri umwana w’umukobwa, amahitamo ni ikintu gikomeye kandi ntabwo ari ngombwa ko uhitamo ibyo abantu bose bahitamo [….] indangagaciro ni ukuba ufite ikintu wacengewe nacyo, uhamya ko ari cyo cyiza ku buryo udashobora kwemera kugitakaza, urireba ukavuga uti iki kintu ngitaye kandi ari indangagaciro, kano gaciro naba ngataye.”
Yakomeje avuga ko umwana w’umukobwa uri mu myidagaduro Showbiz), atorohewe mu by’ukuri bivugwa ko abahanzi bahura n’imbogamizi nyinshi, ariko noneho izo abakobwa bahura nazo ziri ku rundi rwego, niba wiyemeje gukora showbiz, menya y’uko uzagira rimwe na rimwe amahitamo akomeye, kandi uzahura n’imbogamizi ku ndangagaciro zawe, niba ntazo afite byo ni ikibazo, ariko niba afite amahitamo, akagira indangagaciro agomba kubikomeraho ntabirekure
Ubwo yavugaga kuri bamwe mu bahanzikazi barimo Miss Shanel, Knowless ndetse na Bwiza, Miss Jojo ntiyazuyaje kugaragaraza ko bose ari urugero rwiza rw’abahanzi bakora ubuhanzi babukunze kandi bafite icyerekezo.
Ibyo yabavuzeho bihuriye ku kuba bose bamutera ishema, ari abahanzikazi beza kandi bashyize imbaraga mu byo bakora, bakaba hari urwego bagezeho kandi rushimishije.
Yanakomoje ku buhanga bwa Bwiza avuga ko yanyuzwe nabwo, bimugaragariza ko afite icyerekezo cyiza.
Miss Jojo avuga ko aba yumva yakwita cyane ku mwana w’umukobwa kuko ahura na byinshi kandi rimwe na rimwe ntabashe kubivuga.
Umusalam Nuru
December 12, 2024 at 8:21 pmNashakaga kubaza bisabiki kugirango umwana wamukobwa yinjire murukari