Miss Jolly yananiwe kwiyumanganya asubiza Karegeya wamwibasiye
Amakuru

Miss Jolly yananiwe kwiyumanganya asubiza Karegeya wamwibasiye

KAMALIZA AGNES

December 17, 2025

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, adaciye ku ruhande yise amagambo y’umunyamakuru Karegeya Jean Batiste, ko ari ‘ukwivovota no kuvuga ubusa’, nyuma yuko uwo munyamakuru avuze ko ibitabo bya miliyoni 4 Rwf yaguriye Miss Nishimwe Naomie ari ukwibonekeza.

Ku wa 14 Ukuboza 2025, ni bwo Nyampinga w’u Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, yamurutse igitabo yise  “More Than A Crown”, mu rwego rwo kumushyigikira Miss Mutesi Jolly akamugurira  ibitabo  100 bihwanye na miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu butumwa yanyujije ku muyoboro wa You Tube, Umunyamakuru Karegeya yagereranyije ibyo bitabo Jolly yaguze by’ako kayabo nko kwigaragaza, amwibutsa ko ayo mafaranga yagombaga kuyakoresha asubiza mu ishuri abana barivuyemo.

Yagize ati: “Abana bataye amashuri mu Rwanda muzi uko bangana? Naomie ko yize akaba afite Se na Nyina usibye kugira ngo wenda ugaragare Naomie ni we ukeneye inkunga ya Mutesi Jolly muri kino gihugu? Urasigiriza gusa wowe! Inkunga ufite amafaranga wayaha umwana wa Jenerali? Cyangwa wajya kureba ba bana twasanze mu Murenge wa Kamabuye biga kuri E.P Murama?”

Mu kumusubiza Miss Jolly ayo magambo yayise kuvuga ubusa agira ati: “Ngaho reba na we ukuntu yivovota avuga ubusa. Ubu se iri sesengura ni bwoko ki? Ibi bitabo bigenewe kuzakoreshwa bihabwa abanyeshuri batandukanye badafite ubushobozi mu bukangurambaga Naomie azakora. Ikindi, nakoresheje ayanjye uko mbyumva, singombwa ngo tubyumvikaneho. Ntimugakabye kabisa.”

Ku mbuga nkoranyambaga izo mpaka ntizavuzweho rumwe cyane ko hari abashyigikiye Karegeya bagaragaza ko ibyo Jolly yakoze ari ukwirengagiza ababaye, mu gihe abandi bibasiye Karegeya bamubwira ko nta wugira inama umukire kandi ko amafaranga ari aye agomba kuyakoresha icyo ashaka.

Miss Mutesi Jolly yaguze ibitabo bya miliyoni 4 Rwf mu muhango wo kumurika igitabo cya Miss Nishimwe Naomie

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA