Miss Jolly yasabye igitsina gore guhumuriza bagenzi babo ntibabashungere
Imyidagaduro

Miss Jolly yasabye igitsina gore guhumuriza bagenzi babo ntibabashungere

NYIRANEZA JUDITH

November 20, 2025

Miss Mutesi Jolly ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016, yasabye igitsina gore guhumuriza bagenzi babo mu gihe bahuye n’ibibazo aho kugira ngo babe mu babashungera.

Uwo mukobwa uri mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 20 Ugushyingo 2025 mu butumwa yanyujije ahanyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 ku rubuga rwa Instagram.

Yifashishije imvugo ikunze kwifashishwa n’abanditsi benshi yanditse ati: “Ba umugore utunganya ikamba rya mugenzi we utabwiye Isi yose ko ryari ryahengamye.”

Miss Mutesi abivuze kandi mu gihe hashize iminsi habaho kwibasira ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga hibazwa aho bakura imitungo yabo abenshi babigereranya n’ibyo bakora bakavuga ko bitavamo iby’agaciro batunze birimo nk’imodoka, inzu n’ibindi.

Ubwo yabibazwaga yagize ati: “Aho amafaranga ava ntabwo habareba.”

Si ubwa mbere uyu mukobwa agaragaza ubushake bwo gukangurira abakobwa n’abagore guharanira uburenganzira bwabo kuko mu 2023, yanditse ku rubuga rwe rwa X asaba abakobwa n’abagore kudatinya amagambo n’ibikangisho by’abababwira nabi babahora ko baharaniye uburenganzira bwabo, bakagaragaza ibyaha by’ihohoterwa bakorewe.

Miss Mutesi Jolly ubitse ikamba rya Miss Rwanda 2016, mu minsi ishize ni bwo yaguze imodoka iri mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class (izwi nka G-Wagon 63 yo mu 2025). Uraranganyije amaso ku mbuga zitandukanye zerekana ko iyi modoka igura miliyoni zirenga 359 Frw.

Miss Mutesi Jolly yasabye igitsina gore kudashungerana ahubwo bagafatanya mu gutunganya amakamba yabo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA