Miss Uwase Muyango Claudine wabaye umukobwa uberwa n’amafoto mu marushanwa muri Miss Rwanda ya 2019, yifurije umugabo we Kimenyi Yves isabukuru nziza amwibutsa ko azahora ari umwihariko kuri we.
Ni bimwe mu byari bikubiye mu butumwa yamugeneye amwifuriza isabukuru nziza kuri uyu wa 13 Ukwakira 2025, abunyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Muri ubwo butumwa yanditse ati: “Isabukuru nziza ku muntu ugifite umwanya wihariye mu mutima wanjye. Nubwo ubuzima bwagenda gute, uzahora uri umwihariko kuri njye wo kuba umubyeyi utangaje n’umukunzi mwiza. Nta kindi nkwifuriza usibye urukundo, umucyo, n’imigisha yose ubuzima bushobora gutanga. Ugire umunezero cheri.”
Ni ku nshuro ya mbere Muyango agize ubutumwa ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze nyuma y’inkubiri y’amagambo yavuzwe cyane ko aba bombi umubano wabo waba warajemo agatotsi cyane ko hari amajwi yagiye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga havugwa ko ari ayabo asobanura ibibazo biri mu rugo rwabo.
Nyuma y’aho Muyango yakomeje kumvikana mu biganiro bitandukanye no mu byo akorera ku mbuga nkoranyambaga asaba abakobwa bafite inzozi zo kwamamara kwita cyane ku mahoro y’umutima wabo ndetse n’ubuzima bwo mu mutwe bwabo.
Muyango Claudine na Kimenyi Yves basezeranye imbere y’Imana tariki 6 Mutarama 2024, mu muhango wabereye mu busitani bwa Center Piece buri ku Gisozi, basezeranywa na Bishop Karemera Emmanuel wo mu Itorero Living God Church, mu gihe basezeranye imbere y’amategeko tariki 4 Mutarama 2024 mu Murenge wa Nyarugenge bakaba bafitanye umwana umwe w’umuhungu.
Miss Muyango Claudine yamenyekanye cyane ubwo yatsindiraga ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto (Miss Photogenic) muri Miss Rwanda 2019, nyuma amenyakana cyane nk’umunyamakuru wakoreraga kuri imwe muri televiziyo zikorera mu Rwanda mu kiganiro kibandaga ku myidagaduro nubwo hashize minsi mike asezeye akajya kwikorera.