Miss Nishimwe Naomie watwaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda rya 2020, yatangije igikorwa cyo gukusanya imyenda y’abana bato ikiri mizima kandi myiza, akaba agamije gufasha ababyeyi batishoboye kubona imyambaro y’abana babo.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga mu ijoror ry’itariki 10 Ugushyimgo 2026, Miss Naomie yagaragaje ko arajwe ishinga n’ababyeyi batagira icyo kwambika abana babo asaba abamukurikira guhuza imbaraga bagatanga utwenda tw’abana bafite ariko tugifite isuku maze bakayitanga nk’ubufasha ku batishoboye.
Yanditse ati : “Muraho bantu banjye, muribuka ko mperutse kuvuga ko ndimo gukusanya imyenda y’abana ku babyeyi badafite ubushobozi bwo kugura ibikoresho nkenerwa bikenewe ku bana. Niba ufite imyenda igisa neza kandi idashaje kandi ukumva wayiha undi mu byeyi uyikeneye ndetse wanayikoresha, nabyishimira.”
Akomeza avuga ko ubifite yamuha imyirondoro ye y’aho aherereye, telefone yabonekaho kugira ngo bimufashe gushaka uko iyo myenda yakusanywa mu rwego rwo kutabagora abarangira aho babimusangisha.
Miss Nishimwe yakomeje ashimira abazitabira bakanashyigikira icyo gikorwa, agaragaza ko ubuntu bwabo buzafasha imiryango ifite amikoro make kubona imyambaro y’abana kandi ko nta nkunga iba nto bityo bidakwiye ko hari uwakwisuzugura.
Miss Naomie atangije icyo gikorwa mu gihe yitegura kwibaruka imfura ye n’umugabo we Michael Tesfy bashyingiranywe tariki 29 Ukuboza 2024, bakaba bamze imyaka ibiri bamaze babana.

