Umuhanzikazi uri mu bakunzwe mu njyana ya gakondo Nirere Ruth uzwi cyane nka Miss Shanel yakanguriye Abanyarwanda batuye mu mahanga kwishyira hamwe bagashyigikira umukandida wa FPR-Inkotatanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Miss Shanel yageneye ubutumwa Abanyarwanda batuye mu mahanga kumufasha gukora mu nganzo bagatanga indamutso.
Ni ubutumwa yanditse agira ati: “Aba diaspora nimuze dukore mu nganzo dutange indamutso zo gushyigikira umukandida wacu #PK24, #Tora #Kagame 24, #Kwibohora 30.”
Ibi kandi yabishyize ku mbuga nkoranyambaga nk’ikimenyetso cyo kugaragaza indirimbo ye yise Indamutso igaruka ku bigwi bya Paul Kagame Chairman akaba n’umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Aganira n’Imvaho nshya Miss Shanel yavuze ko iyi ndirimbo igaragaza urugendo u Rwanda rwanyuzemo nyuma yo kwibohora ndetse n’umukoro Abanyarwanda bafite.
Ati: “Indirimbo Indamutso ivuga urugendo rw’u Rwanda nyuma yo kwibohora yerekana ko ibyo twagezeho mu myaka 30 ishize tubikesha ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda n’intore izirusha intambwe iturangaje imbere.”
Akomeza agira ati: “Gushishikariza Abanyarwanda gukomeza gushyigikira Paul Kagame utugejeje kuri byinshi kandi tukaba twizeye ko azakomeza akatugeza kuri byinshi kuko imvugo ye ari yo ngiro, aho ngira nti dukomeze tumushyigikire maze u Rwanda rukomeze rutengamare.”
Nirere Shanel aheruka gutaramira mu Rwanda mu mpera za 2023, ubwo yari yaje kwifatanya na Muyango mu gitaramo cyo kumurika umuzingo we wa mbere atafatanyije n’itorero imitari yise Imbanza mu myambi.
Indirimbo indamutso yandiswe na Miss Shanel ari nawe wayiririmbye mu bayikozeho bacuranga ndetse banayitunganya harimo Afrotronixx Entertainment Band ndetse na MedBeats usigaye aba mu Bwongereza.