Miss Tumukunde ahataniye kuyobora abanyeshuri muri Makerere
Imyidagaduro

Miss Tumukunde ahataniye kuyobora abanyeshuri muri Makerere

MUTETERAZINA SHIFAH

March 17, 2026

Nyuma yo kwegukana ikamba rya Nyampinga wa Uganda 2023, Hannah Karema Tumukunde ari kwiyamamariza kuyobora umuryango w’abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Makerere asanzwe yigamo.

KTumukunde Hannah Karema ufite inkomoko mu Rwanda yagaragaje ko yishimiye kuba umwe mu bahataniye kuyobora abanyeshuri bagenzi be.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Hannah Karema yagaragaje ibyo abanyeshuri bagenzi be bakeneye kandi ko yiteguye kubikora.

Yanditse ati: “Amateka ya Makerere University ntiyigeze yandikwa na ba ntibindeba. Yandikwa n’abahaguruka bagafata iya mbere. Uyu munsi, mfashe iya mbere ntagamije kwiyamamariza kuba Perezida wa Guild gusa, ahubwo nifuje guhagararira buri munyeshuri wemera ko Makerere ishobora kurushaho kuba nziza, ibi birenze kwiyamamaza gusa ahubwo ni ugushyiraho umuryango w’impinduka.”

Yongeyeho ati: “Abanyeshuri bagenzi banjye ba Makerere University, bakwiriye umuyobozi uharanira ubumwe bwabo kandi witeguye gukorera inyungu z’abanyeshuri muri rusange. Itsinda rya Tmukunde Hannah Karema ni ryo mahitamo akwiye kandi twiteguye kubikora neza.”

Yavukiye ahitwa Nakaseke yiga muri Seroma Christian High School no muri Hana International School mbere y’uko atangira amasomo muri Kaminuza ya Makerere.

Nyuma yo kwambikwa ikamba, Hannah Karema Tumukunde byakunze kuvugwa ko ari Umunyarwandakazi, ndetse nyuma yabishyizeho umucyo avuga ko ari Umunya-Uganda ukomoka ku mubyeyi w’Umunyarwandakazi n’undi w’Umunyankole.

Tumukunde Hannah Karema yasimbuwe na Miss Natasha Nyonyozi waryegukanye mu ijoro ry’itariki ya 03-04 Kanama 2024 mu birori byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Miss World Africa, Lesogo Chombo na Miss Tanzania, Halima Kopwe.

Miss Uganda 2023, Tumukunde Hannah Karema ahataniye kuyobora abanyeshuri ba Makerere

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA