Miss Uganda 2024 Natasha yashimiye abamushyigikiye
Imyidagaduro Mu Mahanga

Miss Uganda 2024 Natasha yashimiye abamushyigikiye

MUTETERAZINA SHIFAH

August 5, 2024

Miss Uganda 2024 Natasha Nyonyozi yagaragarije abakunzi be amarangamutima yatewe n’uko bamushyigikiye abagenera ubutumwa bw’ishimwe.

Ni ubutumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kanama 2024, ababwira ko umutima we wuzuye amashimwe abageneye.

Yagize ati: “Nuzuye amashimwe, ndashaka gushimira mbikuye ku mutima buri wese wanshyigikiye muri uru rugendo rwo guhatanira ikamba rya Miss Uganda 2024, umuryango, inshuti, abajyanama, abaterankunga, n’abafana, urukundo rwanyu n’inkunga yanyu bisobanura Isi yose kuri njye.”

Mu biganiro yagiye akora ubwo yiyamamarizaga kuba Miss Uganda 2024, Nyonyozi yatangaje ko gutsindira iryo kamba byari inzozi ze kuva afite imyaka 10 y’amavuko.

Bamwe mu bamushimiye bakamwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rushya atangiye barimo, David Bahati umuyobozi w’Ishyaka riri ku butegetsi NRM mu Karere ka Kabale akaba na Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, n’Amakoperative wamushimiye kuba yaratahanye intsinzi agahesha ishema Akarere avukamo ka Kabale.

Yagize ati: “Ndashimira Natasha Nyonyonzi, umukobwa wacu wa Banyakigezi ukomoka mu Ntara ya Ndorwa, kuduhagararira mu marushanwa ya Miss Uganda no kuzana ikamba ku ivuko, turashimira ababyeyi, umuryango wa Mutabazi, kuba baramureze kugira ngo abe ishema ry’Igihugu cyacu. “

Ibi kandi byashimangiwe na Dr Protazio Begumisa wahoze ari Perezida w’Ikigo cy’abacungamari ba Leta bemewe muri Uganda (ICPAU), wavuze ko intsinzi ya Nyonyozi ari ikimenyetso cy’uko bashyigikiranye Uganda yagera kuri byinshi.

Ati: “Ndashimira Natasha Nyonyozi kuba yambitswe ikamba rya Miss Uganda 2024, intsinzi ye ni urugero rw’ibyo dushobora kugeraho mu gihe dushyigikiranye kandi tugaha imbaraga abaturage bacu. Reka dushyigikire imbaraga ziva ku ntsinzi ye, kandi duharanira gushyiraho ejo hazaza heza kuri bose.”

Ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Kanama 2024, ni bwo Natasha Nyonyozi yambitswe ikamba rya Miss Uganda 2024, mu birori byabereye muri Hotel Sheraton i Kampala, akaba yarasimbuye Hannah Karema Tumukunde. Igisonga cya mbere cyabaye Suraya Umeimah Bashuaeb, mu gihe icya kabiri ari Joan Nabatanzi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA