Miss Uganda 2026 Muhoza Trivia yashimiye abamushyigikiye
Imyidagaduro Mu Mahanga

Miss Uganda 2026 Muhoza Trivia yashimiye abamushyigikiye

MUTETERAZINA SHIFAH

September 22, 2025

Nyampinga wa Uganda 2026 Muhoza Trivia Elle yashimiye abamubaye hafi mu rugendo rwe rwo guhatanira ikamba ashimira by’umwihariko Natasha Nyonyizi yasimbuye.

Muhoza yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Uganda, asimbuye Natasha Nyonyozi, wari umaze umwaka wose afite iryo kamba. Ni ikamba yambikiwe mu birori byaranzwe n’ibyishimo n’imyidagaduro bidasanzwe byabaye mu ijoro ry’itariki 20 Nzeri 2025.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Muhoza yashimiye abamushyigikiye mu rugendo rw’irushanwa nyuma y’uko yegukanye iryo Kamba.

Yanditse ati: “Umutima wanjye wuzuye ibinezaneza n’urukundo rw’Imana yabanye nanjye muri uru rugendo bimvuye ku ndiba y’umutima ndashimira buri wese muri mwe wahagararanye nanjye, Uburyo budasanzwe mwanshyikiyemo abampaye ubutumwa bukora ku mutima kandi bunkomeza bwananteye imbaraga bituma inzozi zanjye ziba impamo.”

Asoza ubutumwa bwe agira ati: “Rukundo egumeho.” ijambo ry’ikinyankore risobanuye ngo Urukundo rugumeho cyangwa rwogere.

Akomeza ashimira abandi bamubaye hafi barimo abategura irushanwa ababwira ko umurongo ngenderwaho babahaye n’inama zabo azakomeza kubikoresha kuko byamuhinduriye inzozi impamo, ashimira abanya Uganda bamushyigikiye n’Abanyafurika muri rusange abasezeranya kutazabatenguha asoreza ubutumwa bwe ku gushimira ubuyobozi bw’ishuri yizeho ndetse na Natasha Nyonyozi yasimbuye.

Yavuze ko urukundo yeretswe mu bihe by’irushanwa avuga ko ruzamuherekeza ibihe bye byose kandi ruzamubera imbaraga z’ibyo ateganya gukora byose.

Kwegukana ikamba kuri Muhoza Trivia ni ibintu byateje imvururu ku batari bake bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko hatowe umunyarwandakazi bashingiye ku izina rye rya ‘Muhoza’ nubwo amakuru agaragaza ko uwo mukobwa yavukiye Uganda ahitwa Butanga, mu Karere ka Bukomansimbi mu duce two muri Uganda yo hagati.

Nubwo nta makuru agaragaza isano Miss Muhoza Trivia afitanye n’u Rwanda abenshi bavuga ko umwe mu babyeyi be yaba avuka mu Rwanda.

Miss Uganda Muhoza Trivia Elle afite umushinga wo guteza imbere abakobwa n’abagore babyaye bakiri bato no kurwanya ihohoterwa ribakorerwa ari nako abafasha kwiteza imbere binyuze mu gusubira ku ishuri.

Miss Muhoza Trivia yashimiye cyane abamubaye hafi barimo Nathasha Nyonyozi yasimbuye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA