Miss Uwase Raissa Vanessa yibarutse imfura
Ibyamamare

Miss Uwase Raissa Vanessa yibarutse imfura

MUTETERAZINA SHIFAH

February 25, 2026

Miss Uwase Raisa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 n’umugabo we Ngenzi Dylan baherutse gushyingiranwa bari mu byishimo byo kwibaruka umwana w’imfura.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gashyantare 2025, Miss Raissa Vanessa yagaragaje umunezero batewe no kwakira imfura.

Yanditse ati: “Nyuma y’amezi icyenda habaye ubukwe bwacu, Imana yaduhaye impano iruta izindi zose umwana w’uruhinja, ni igitangaza gushimangira urukundo, kandi gihamya ko igihe cy’Imana gitunganye.”

Akomeza agaragaza ko umubano wabo watangiye ari amasezerano mato bahanaga none ubu batangiye kwaguka.

Ati: “Kuva ku masezerano twahanye ubwacu yo kuzasazana, none tugeze ku kwaguka tubona umwana, imitima yacu yuzuye umuzero n’ishimwe ryinshi.”

Urugendo rwo guhamya urukundo rwa Miss Vanessa na Ngenzi Dylan rwatangiye ku wa 7 Kamena 2025 ubwo habaga umuhango wo gusaba no gukwa, hanyuma ku wa 12 Kamena 2025 basezerana imbere y’amategeko.

Nyuma y’iyi mihango, tariki ya 14 Kamena 2025 ni bwo Miss Vanessa na Ngenzi bahamirije urukundo rwabo imbere y’Imana maze bahana isezerano ryo kuzabana akaramata.

Bivuze ko habura amezi make ngo abo bombi buzuze umwaka bashinze urugo.

Miss Raissa Vanessa yibarutse imfura
Miss Raissa Vanessa na Dylan Ngenzi bashyingiranywe muri Kamena 2025

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA