Misss Jolly yagize icyo avuga kuri Miss Rwanda
Imyidagaduro

Misss Jolly yagize icyo avuga kuri Miss Rwanda

MUTETERAZINA SHIFAH

August 31, 2025

Miss Mutesi Jolly ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016, asanga abantu bakwiye guhagarika kumenya igihe irushanwa ry’ubwiza rizwi nka Miss Rwanda rizongera gutangirira.

Uyu mukobwa yabigarutseho mu ijoro ry’itariki 29 Kanama 2025, ubwo yari yitabiriye igitaramo cyo kumurika Vibraniun Album ya Platin na Nel Ngabo.

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru Mutesi yabajijwe niba kuba iryo rushanwa ryarahagaze byaba bitarateje igihombo ku bakobwa cyane ko ryagiye ribera benshi intangiriro y’iterambere ku bakobwa batandukanye bagiye baryitabira mu bihe bitandukanye.

Mu gusubiza Jolly yagize ati:” Twese turi Abanyanyarwanda, kandi dufite twese ubuyobozi dukunda twubaha, igihe cyose babonye hari ibintu bitari ngombwa, nibabona ari ngombwa cyangwa bakabona hari uko babivugurura bizagaruka.

 Ariko nonaha reka twubahe umwanzuro w’abayobozi b’igihugu cyacu.”

Hashize imyaka itatu irushanwa rya Miss Rwanda rihagaritswe kuko ryahagaritswe mu 2022.

Miss Mutesi Jolly asanga abibaza igihe irushanwa rya Miss Rwanda rizagarukira bakwiye kubaha no gutegereza umwanzuro w’ubuyobozi
Miss Rwanda yahagaritswe mu mpera za 2022

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA