Myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi Mitima Isaac, wakiniraga Rayon Sports, yerekeje mu Ikipe ya Al-Zulfi yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite aho yasinyiye amasezerano y’umwaka umwe.
Al-Zulfi SFC yashinzwe mu 1969 yitwa Markh Club ikaza guhindurirwa izina muri 2006.
Mitima Isaac w’imyaka 26 yazamukiye mu ikipe ya Intare FC kabiri, ayivamo yerekeza muri Police FC ariko imvune ntizamubanira ayivamo ajya muri Kenya muri Sofapaka yavuyemo 2021 aza muri Rayon Sports yakiniraga kugeza uyu munsi.
Ku Munsi wa Mbere wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite, Al-Zulfi izahura na Al Arabi ku wa Gatatu, tariki 21 Kanama 2024.
Iyi shampiyona ikinwa n’amakipe 18, abiri ya mbere akazamuka mu Cyiciro cya Mbere kizwi nka Saudi Pro League gikinamo abakinnyi benshi bakomeye barimo Cristiano Ronaldo, Neymar na Karim Benzema.
Kuva ku ikipe ya gatatu kugeza ku ya gatandatu, zose zihura hagati yazo mu mikino ya kamarampaka zishakamo imwe izamukana n’abiri ya mbere.
Anith
August 20, 2024 at 2:10 pmMitima Issac Nkwifurije Ishya Ni Hirwe Mubihebyiza Uzaba Urigukinira Ikipe Nshya Uzaba Urigukinira .