Mohammed Salah ukomoka mu Misiri, yatangaje ko agiye gutandukana n’ikipe ya Liverpool nyuma y’imyaka icyenda amaze ayikinira, igikorwa yateguje ubwo uyu mwaka w’imikino wa 2025/26 uzaba urangiye. Yabitangaje binyuze mu butumwa yageneye abakunzi be biganjemo abafana n’abo babanye muri Liverpool, mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 24 Werurwe 2026.
Yagize ati: “Nsuhuje buri wese, birumvikana umunsi wageze. Iki ni igice cya mbere cyo kubasezeraho. Nzasohoka muri Liverpool mu mpera z’uyu mwaka w’imikino. Ndashaka gutangira mvuga nti ntabwo nabumvisha uko iyi kipe yari indimo, umujyi, abantu, ni kimwe mu bigize ubuzima bwanjye.”
Liverpool ntabwo ari ikipe gusa, ni urukundo, ni amateka, ni ibyiyumviro. Ntabwo nabona uko mbisobanurira umuntu utayirimo. Nishimanye na yo, twatwaranye ibikombe bikomeye, kandi twafatanyije kurwana urugamba mu bihe bikomeye twarimo. Yakomeje ashimira bagenzi be bafatanyije kwegukana ibikombe bitandukanye n’abafana bamubaye hafi mu bihe bigoye.
Ati: “Ndashaka gushimira buri wese wabaye muri iyi kipe mu gihe cyanjye, cyane cyane abakinnyi twakinannye mu bihe byashize n’ubu ndetse n’abafana. Nta magambo mfite ahagije ku rukundo mwanyeretse mu bihe byanjye byiza kurusha ibindi mu mwuga wanjye, ndetse n’ukuntu mwambaye hafi yanjye mu bihe bikomeye, ni ikintu ntazingera nibagirwa kandi nzahorana iteka.”
Yongeyeho ati: “Gusezera si ibintu byoroshye mwampaye ibihe byiza kurusha ibindi mu buzima bwanjye. Nzahora ndi umwe muri mwe iyi kipe izahora ari urugo rwanjye, kuri njye n’umuryango wanjye. Murakoze kuri byose kubera mwese, sinzigera ngenda njyenyine.”
Uyu mukinnyi w’imyaka 33 yageze muri Liverpool muri 2017 avuye muri AS Roma yo mu Butaliyani, yafashije Liverpool kwegukana ibikombe bya Shampiyona y’u Bwongereza, kimwe cya UEFA Champions League, bibiri bya Carabao Cups, kimwe cya FIFA Club World Cup, kimwe cya UEFA Super Cup, kimwe cya FA Cup na kimwe cya FA Community Shield.
Mu mikino 435 amaze gukinira Liverpool yatsinze ibitego 255, bimushyira mu bakinnyi batatu batsindiye iyi kipe ibitego byinshi nyuma ya Ian Rush na Roger Hunt. Ibi byatumye ahabwa ibihembo by’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y’u Bwongereza inshuro enye.
Salah yabaye umukinnyi wa mbere mu mateka wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka inshuro eshatu (2017/18, 2021/22 na 2024/25).

