MONUSCO irashinjwa kurekura FARDC na FDLR bakica abaturage i Goma 
Amakuru

MONUSCO irashinjwa kurekura FARDC na FDLR bakica abaturage i Goma 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

February 7, 2025

Ihuriro AFC/M23 rirashinja Ingabo za Loni zoherejwe mu Butumwa bwo kubungabunga Amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), kurekura abasirikare ba FARDC n’abarwanyi ba FDLR bakirara mu baturage bo mu Mujyi wa Goma bakabica. 

Ubuyobozi bwa M23 bwatangaje ko hahise hafatwa abarwanyi batanu barimo batatu ba FARDC na babiri ba FDLR mu barenga 100 barekuwe bafite n’intwaro zabo, bagahita bicanga mu basivili. 

Itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, riragira riti: “Turamagana twivuye inyuma ibikorwa bigayitse bigize icyaha bya MONUSCO mu Mujyi wa Goma, yarekuye abarwanyi barenga 100 ba FARDC na FDLR ngo bice abasivili. Twafashe batanu muri bo barimo batatu na FARDC na babiri ba FDLR bari bitwaje imbunda enye na gerenade eshatu.”

Umujyi wa Goma utuwe n’abaturage basaga miliyoni ebyiri uheruka gufatwa n’inyeshyamba za M23, aho mu gihe kitageze ku byumweru bibiri umujyi wari watangiye kubonekamo amahoro.

Abo barwanyi barekuwe mu gihe abaturage na barimo bishimira kuba babonye abayobozi bashya uhereye kuri Guverineri n’abamwungirije, ukageza ku bayobozi b’Umujyi wa Goma. 

Ubuzima bwatangiye gusubira ku murongo, ndetse n’ubuhahirane bw’abaturage b’i Goma n’ab’i Rubavu bwongeye kuzahuka.

Gusa ibikorwa bya MONUSCO biteye inkeke kuko bishobora kongera guhungabanya umutekano wari wubatswe mu gihe cy’icyumweru kirenga inyeshyamba zifashe Goma.

Abo barwanyi barekuwe bari bamaranye iminsi na MONUSCO kuko bayishyiriye ubwo batsindwaga na M23 mu mirwano yabashyamiranyije mu mpera z’ukwezi gushize. 

MONUSCO ntiragira icyo itangaza kuri ibyo birego ishinjwa, nubwo atari ubwa mbere ishinjwa kubogamira ku ruhande rwa Leta. 

Ku wa 27 Mutarama ni bwo M23 yatangaje ko yafashe Umujyi wa Goma nyuma y’imirwano ikaze yashyamiranyije uwo mutwe n’Ingabo za Leta zifatanyije na FDLR, abacanshuro n’abandi barwanyi barimo aba Afurika y’Epfo. 

Umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukomeje gushyira imbere ingengabitekerezo ya Jenoside no muri Congo aho umaze imyaka isaga 25 ukorera. 

Nanone kandi M23 ishinja ingabo za FARDC kurenga ku gahenge katangajwe na M23 kugira ngo abaturage bahabwe ubutabazi guhera ku wa Mbere tariki 3 Gashyantare, zikaba zikomeje kugaba ibitero ku birindiro bya M23 no mu basivili. 

Ati: “Indege y’intambara ya FARDC yarashe amabombe mu gace ka Nyabibwe gatuwe cyane ndetse no mu nkengero zako, bica abasivili barimo n’abana.”

TANGA IGITECYEREZO

  • lg
    February 7, 2025 at 11:13 am Musubize

    M23 ubu icyo ikwiye gukora nugusaka inzu kunzu ihereye za birere majengo gatindo nahariya hose hali akajagari kuko huzuyemo imbunda zitagira umubare nibintu bagiye basahura Wazarendo ninterahamwe buzuye haliya M23 ikwiye kwitonda ntigendere kumarangamutima baliya babyina abenshi nabo niyo bahindutse nicyo bakora ubwo nibwo buryarya bwabo mwitonde cyane aliko umusako ukorwe vuba nabwangu

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA