Moroc yabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyakatishije itike y’igikombe cy’Isi cya 2026
Amakuru

Moroc yabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyakatishije itike y’igikombe cy’Isi cya 2026

SHEMA IVAN

September 6, 2025

Ikipe y’igihugu ya Moroc yabaye Ikipe ya mbere ku Mugabane wa Afurika yabonye itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.

Iyi Kipe yabigezeho nyuma yo kunyagira Niger ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wo mu itsinda E wabereye kuri Complexe Sportif Moulay Abdellah mu Ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 5 Nzeri 2025.

Ni ibitego byatsinzwe na Ismaeil Saibari winjije bibiri mu gice cya mbere.

Ibindi byinjijwe na Ayoub el Kaabi, Hamza Igamane na Azzedine Ounahi.

Yari inshuro ya gatatu yikurikiranya Maroc ibonye itike y’igikombe cy’Isi 2018, 2022, na 2026 ikaba iya karindwi muri rusange.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yishimiye iki gihugu cyabonye itike y’igikombe cy’Isi.

Ati: “Mbega imyitwarire idasanzwe! Ishyuke kuri Maroc yabonye itike yo gukina igikombe cy’Isi ku nshuro ya karindwi mu mateka yayo.”

Iki gihugu gifatanyije na Espagne na Portugal bazakira icya 2030.

Morocco yabaye igihugu cya 17 kibonye itike mu bihugu 48 bizakina igikombe cy’Isi.

Ibyishimo byari byinshi ku Banya-Maroc nyuma yo kubona itike y’igikombe cy’Isi cya 2026
Maroc yanyagiye Niger ibitego 5-0
Stade Moulay Abdellah yakira abantu 68 500 yari yuzuye abafana
Rutahizamu Ayoub el Kaabi yishimira igitego cya gatatu yatsinze
Maroc yabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyabonye itike y’igikombe cy’Isi cya 2026

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA