Moto za Spiro zivugwaho gukora impanuka kenshi, koko ntizagenewe abamotari?
Amakuru

Moto za Spiro zivugwaho gukora impanuka kenshi, koko ntizagenewe abamotari?

ZIGAMA THEONESTE

December 16, 2025

Ubuyobozi bw’uruganda rukora moto zo mu bwoko bwa Spiro zikoresha amashanyarazi, bwahamije ko moto rukora zikomeye kandi zitwarwa na buri wese by’umwihariko abamotari, rubeshyuza amakuru akunze gutangwa n’abamotari bakoresha moto za lisansi bavuga ko iz’urwo ruganda zitagenewe gutwara abagenzi n’imizigo ari na yo mpamvu zimwe zikunze gukora impanuka.

Hashize iminsi mu Rwanda humvikana abavuga ko moto za sipro zikora impanuka za hato na hato bibaza ikibitera.

Mu kiganiro n’itangazamakuru abayobora Spiro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ukuboza 2025, basobanuye ko impanuka zikorwa na moto zabo ari kimwe n’izindi ziba mu Rwanda, ahubwo izakozwe na na moto za Spiro zigakabirizwa na benshi badashaka ko moto zikoresha amashanyarazi zikomeza gukoreshwa mu gihugu.

Umunyamakuru wa Imvaho Nshya aherutse gutega moto, umumotari wari uyitwaye amubwira ko we na bagenzi bigeze kujya ku ruganda gusobanuza impamvu moto za spiro zikora impanuka, ngo umuyobozi warwo ababajije icyo bakoresha izo moto bamubwira ko ari akazi k’abamotari.

Uwo motari yavuze ko uwo muyobozi muri Spiro yahise abahakanira ko izo moto zitagenewe gutwara imizigo n’abantu bya buri kanya kubera ko ubukomere bwazo butizewe.

Umuyobozi Ushinzwe ubucuruzi mu ruganda rwa Spiro, Shaton Ingabire, Imvaho Nshya yamubajije niba koko moto zayo zitaragenewe ako kazi ko gutwara abagenzi n’imizigo, ayo makuru ayamaganira kure.

Agira ati: “Hari abatanga amakuru kuri spiro batarayitwaraho na mba kandi ugasanga mu by’ukuri nta n’amakuru bayifiteho.”

Ingabire ati: “Njyewe nkitangira barambwiraga ngo iyi moto iyo ihagaze irapfa, ahubwo yakagombye gukora amasaha 24. […] ndavuga nti iki ni ikinyabiziga gikwiye gukora kikaruhuka nk’uko nawe ukora ukaruhuka. “

Akameza avuga ko moto zabo zikoreshwa kenshi n’abantu ariko ugasanga bamwe badafata umwanya wo kuzikoresha mu gihe zigize ikibazo bityo bikaba byanateza impanuka.

Yagize ati: “Ugasanga umuntu afashe moto ayihaye abamotari 3 cyangwa 4 bakora amanywa n’ijoro, ntamenye n’igihe yapfiriye, nkavuga ngo ntabwo iyo moto yaremewe guparika, ni moto yaje ku isoko ije kugira ngo itange akazi ku Munyarwanda. Mu gihe yagize ibibazo nibibuke kuyizana tuyibakorere”

Hari abagenzi batinya gutega moto za Sipiro

Ku kibazo cy’abatinya gutega moto za spiro bavuga ko zidafite feri, aho zigera ahamanuka zikayibura zigakora impanuka, Ingabire yasabanuye ko moto izo moto zikoze mu buryo bwemewe ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “Haba impanuka zitandukanye mu gihugu ariko iza sipiro ni zo zivugwa cyane. Niba wari umaze imyaka myinshi utega moto ntabwo ugiye kugira impanuka kuri ubu ngubu, ubu ahubwo moto zabaye nziza kuko habonetse izifite ubukomere ku rushaho”.

Abagenzi babwiye Imvaho Nshya ko na bo basanzwe bazi ko spiro kuyitega ari nko kwiyahura ariko bagahamya ko abenshi bemera kuyitega kuko abamotari batwara izi moto badahenda ugereranyije n’abatwara izidakoresha amashanyarazi.

Abamotari twaganiriye batwara izi moto za spiro bavuga ko kuzitwara kimwe n’izindi zikoresha amashanyarazi bisaba amahugurwa yihariye bityo abantu bakwiye kujya bayahabwa kugira ngo bazitware babizi neza, birinde impanuka.

Umwe ati: “Izi moto zaje zitamenyerewe,byanga binoga rero zigomba kuvukamo imbogamizi. Ubu hari ikintu gihari urubona ko izi modoka za busi zikoresha amashanyarazi, baravuga ngo ntibaziha umuntu watwaraga imodoka isanzwe.

Impamvu batazayimuha ibyamujemo byo guhinduranya vitesi, bitandukanye n’iby’iriya modoka. Babanze babahugure, kugira ngo mu gihe cy’amezi atatu. Izi mpanuka za spiro ziterwa ni uko abantu batazi kuzitwara.”

Undi mu motari utwara abagenzi mu mihanda ya Kabuga- Muyumbu yabwiye Imvaho Nshya ko kugira ngo moto itazamutera ibabazo yahisemo gufata icyuma cya feri cya spiro agisimbuza icy’isanzwe izwi nka ‘125’, bityo iyo afashe feri aba yizeye ko ikomeye.

Yagize ati: “Iyo mbonye imodoka iyo ari yo yose ndayikwepa ikanyuraho, nateyemo icyuma cya 125 inyuma, hari igihe uba urimo kumanuka feri zigacika amazi. Impamvu ya mbere itera impanuka za Spiro hari vitesi eshatu, hari ahantu ushyira zikirukanka, hari iyambere ugenda ukabona witurije (umuvuduko uhera kuri 1 ukageza kuri 25km/h), iya kabiri ugeza kuri 60km/h n’iya Gatatu ushobora kugeza ku muvuduko wa 100km/h, rero hari uyitwara atabizi akifatira umuvuduko mwinshi, yafata feri ntizikunde”.

Kugeza ubu Spiro ifite moto ibihumbi 16 ziri mu muhanda, ikaba iziteranyiriza ku ruganda rwayo ruri mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro, mu Karere ka Gasabo aho ifite abakozi babyigiye bagera kuri 500, ikaba ifite na amagaraje 700 mu Rwanda hose.

Urwo ruganda rukaba rukomeje gahunda yo guhugura abamotari n’abandi bashaka gukoresha moto zarwo kugira ngo bamenye neza uko batwara moto bityo bibarinde impanuka.

Ingabire Shaton ushinzwe ubucuruzi muri Spiro yasobanuye icyaba gitera impanuko zivugwa kuri moto z’urwo ruganda
Spiro yasobanuriye itangazamakuru ibitera impanuka zivugwa kuri moto zayo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA