Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Mozambique bizihije Umunsi w’Umuganura bashishikarizwa gukundisha abana babo kuvuga no gukunda ururimi rw’Ikinyarwanda.
Uwo munsi wizihijwe ku Cyumweru tariki ya 18 Kanama 2025, ukaba warabereye muri Residencial Kaya Kwanga iherereye mu mugi wa Maputo aho witabiriwe n’abasaga 400.
Ni ibirori byaranzwe n’imikino, ubutumwa bwatanzwe n’abayobozi banyuranye usozwa no gusabana.
Umunsi watangijwe n’umukino w’umupira w’amaguru watangiye saa tanu za mu gitondo, ubera ku kibuga cya Univerisite Edouardo Mondlane uhuza amakipe abiri y’Abanyarwanda baba mu gihugu cya Mozambique.
Umukino warangiye ikipe ya Wednesday itsinze iya Sunday ibitego 2 ku busa (2-0) yegukana igikombe.
Hakurikiyeho ibirori nyirizina byatangiye saa kumi z’umugoroba, aho uhagarariye Umuryango Nyarwanda muri Mozambique Justin Nsengimana yahaye ikaze Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique Donat Ndamage.
Nsengiyumva yasobanuriye abari bitabiriye Umuganura icyo ari cyo ndestse abakangurira gutoza abana babo umuco nyarwanda, gukunda no kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Ambasaderi Donat Ndamage na we yafashe umwanya ashimira abitabiriye bose barimo n’abanyamahanga bari bazanye n’inshuti zabo z’Abanyarwanda.
Yabibukije ko kwizihiza Umunsi w’Umuganura mu Rwanda ari uguha agaciro umuco nyarwanda, no gushishikariza abakiri bato gukora bakiteza imbere ndetse no kwishimira ibyagezweho.
Yashimiye abari n’abategarugori baganuje bagenzi babo, ashishikariza abari aho gukunda umuco nyarwanda no kuwusigasira, gukomeza kubakira ku bumwe bw’Abanyarwanda bakirinda icyabatanya.
Na we kandi yaboneyeho gusaba Abanyarwanda baba muri icyo gihugu kwigisha abana kuvuga no gukunda ururimi rw’Ikinyarwanda anabizeza ko ububobozi bwa Ambasade buzabibafashamo.
Abitabiriye basusurukijwe n’Itorero rya Ambasade hamwe n’Itorero ry’abanyagihugu bababyinira imbyino gakondo z’umuco w’ibihugu byabo cyane cyane iz’ umuco nyarwanda zijyane n’Umunsi w’Umuganura.
Nyuma y’ijambo rya Ambasaderi hakurikiyeho ubusabane bwanyuze abitabiriye kuko basangiye indyo yabakumbuje gakondo y’iwabo.