Abayobozi batangaje ko abarenga 90 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bwarohamye ku nkombe y’Amajyaruguru ya Mozambique.
Ejo ku cyumweru ni bwo ubwato bwagenewe uburobyi bwari butwaye abagera ku 130, bwagize ibibazo ubwo bwageragezaga kwambuka ku kirwa kiri mu Ntara ya Nampula bituma 91 bahasiga ubuzima.
Umunyamabanga wa Leta w’iyo ntara ya Nampula Jaime Neto, yavuze ko ubu bwato bwari bwuzuye abagenzi kandi butagenewe gutwara abantu akaba ari yo mpamvu bwarohamye bituma 91 bapfa.
Abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi barokoye 5 mu gihe abandi bagishakishwa.
France 24 dukesha iyi nkuru yatangaje ko abantu benshi bari kugerageza guhunga kubera icyorezo cya kolera badafiteho amakuru ahagije.
Imibare igaragaza ko muri Mozambique abagera ku 15 000, banduye indwara ziterwa n’amazi mabi muri uyu mwaka mu gihe 32 bapfuye.