Mozambique: Bafunguye ishuri ryigisha abana babo Ikinyarwanda 
Uburezi

Mozambique: Bafunguye ishuri ryigisha abana babo Ikinyarwanda 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

September 20, 2026

Abanyarwanda baba muri Mozambique, kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2026, bafunguye ishuri bise Urumuri rifite umwihariko wo kuzajya ryigisha abana bavukiye muri icyo gihugu kuvuga, gusoma no kwandika ururimi rw’Ikinyarwanda. 

Umuhango wo gufungura iryo shuri wabereye ku cyicaro gikuru cya Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique, ukaba witabiriwe n’abayobozi ba Ambassade, abayobozi b’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Mozambique  (RCA Mozambique), abana biga muri iryo ahuri n’ababyeyi babo.

Iri shuri ryigamo abana 54, muri bo 17 bari hagati yimyaka itanu n’irindwi, naho 37 bari hagati yimyaka umunani na 15.

Bigishwa n’abakorerabushake babiri bahabwa agahimbazamusyi n’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Mozambique (RCA Mozambique). 

Umuyobozi w’iryo shuri, Iyamuremye Jean Damascène yahaye ikaze abari aho, abashimira kuba bitabiriye uwo muhango, by’umwihariko ashimira ababyeyi bafashe iya mbere bakohereza abana kwiga Ikinyarwanda. 

Yaboneyeho gukangurira n’abandi babyeyi kohereza abana kuri iri shuri ryongera guhuza abana bavukiye muri icyo gihugu mahanga n’umuco w’u Rwanda ndetse n’ururimi rwa gakondo yabo. 

Muri gahunda y’imyigishirize y’aba bana, biga kuwa Gatandatu guhera saa yine za mugitondo (10h:00′) kugeza saa sita z’amanywa (12h:00′).

Perezida wa Komite y’ababyeyi barerera muri iryo shuri, Nsengiyumva François na we yashimiye ubuyobozi bwa RCA Mozambique bwashyizeho iryo shuri, ashimira na Ambasade yabahaye aho bigira. 

Ati: “Hari abana baje batazi Ikinyarwanda na gike hari n’abandi baje bavuga gike cyane ariko igihe gito bamaze biga bamaze kumenya byinshi.”

Yasabye kandi ubuyobozi kubongerera  ibikoresho by’imfashanyigisho kugira ngo aba bana b’u Rwanda barusheho guhabwa uburezi bufite ireme muri icyo gihugu rurimi rw’Ikinyarwanda. 

Abana na bo bahawe umwanya berekana ko ibyo bigishwa bamaze kubimenya.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Col (Ltd) Donat Ndamage yashimiye abitabiriye bose, ashimira abarezi b’abo bana ibyo bagezeho abibutsa ko uyu mushinga wo kwigisha abana Ikinyarwanda ku miryango iba mu mahanga ari igitekerezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aho kugeza ubu ibihugu byinshi bituwemo n’Abanyarwanda bafite aya mashuri yigisha abana Ikinyarwanda.

Yakomeje agira ati: “Uruhare rw’ababyeyi ni ingenzi nko kubafasha gukora umukoro no kubasobanurira aho batumva.”

Yemereye ubuyobozi bw’ishuri ko Ambasade izabafasha gukemura ibibazo bimwe na bimwe ishuri rifite kugira ngo uburezi burusheho kugenda neza.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique Col (Rtd) Ndamage Donat yifatanyije n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu gufungura ishuri ryigisha abana Ikinyarwanda
Ababyeyi bishimiye kubona abana babo bavuga Ikinyarwanda neza nyuma yo gutangira kwigishirizww muri iryo shuri
Umwe mu bana bagaragaje ibyo bakomeje kungukira muri iri shuri
Hakaswe umutsima bishimira ishuri ryafunguwe
Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique Col (Ryd) Ndamage Donat

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA