Mozambique: Barerekwa Filime kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Amakuru

Mozambique: Barerekwa Filime kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Imvaho Nshya

April 9, 2026

Guhera tariki ya 08 Mata 2026 kugeza tariki ya 11 Mata 2026 kuva saa munani (14h00) kugeza saa kumi n’imwe (17h00) kuri Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique harimo kwerekanwa filime zisobanura uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.

Iyo gahunda ije ikurikira igikorwa cyo kwifatanya n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tariki ya 07 Mata 2026 i saa yine (10h00) ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique, habaye ibiganiro byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibyo biganiro byacaga kuri televiziyo byari byitabiriwe n’Abanyarwanda bahagarariye abandi, abakozi n’abayobozi b’Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique.

Abanyarwanda baba muri Mozambique n’inshuti zabo  bakurikiye imihango yose yabereye ku Rwibutso rwa Kigali, ndetse bakurikira n’ijambo rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wakanguriye amahanga gukura amasomo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ibimenyetso byayo byigaragazaga mu mpande zose z’igihugu ariko bikirengagizwa; none ibimenyetso nk’ibyo bikaba byigaragaza mu bihugu by’abaturanyi cyane cyane mu burasirazuba bwa RDC na bwo amahanga akaba akomeje kubyirengagiza.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Donat Ndamage na Madamu, bacanye urumuri rw’icyizere hafatwa n’umwanya wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ambasaderi Donat Ndamage yabwiye abari aho ko “ari umunsi wo gutangira icyumweru cy’icyunamo ku Isi hose twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi”, umunsi nyirizina wo kwibuka muri Mozambique uzaba tariki ya 12 Mata 2026 muri Polana Serena Hotel iherereye mu mujyi wa Maputo isaa munani (14h00) ahazahurira Abanyarwanda n’inshuti zabo.

Yavuze ko muri ibi bihe byo kwerekana filime zivuga ku mateka y’u Rwanda hakenewe cyane cyane urubyiruko kugira ngo rusobanurirwe kandi rumenye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamenya kwibuka icyo ari cyo n’impamvu yo kwibuka.

Ati: “Ni n’umwanya wo gusobanurira abanyagihugu ibihe turimo, no gushishikariza amahanga gufata no gushyikiriza ubutabera abakoze Jenoside baba mu bihugu byabo.”

Yasoje abasaba kwihanganisha no gufata mu mugongo imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku munsi wo gutangira icyumweru cy’icyunamo, Ambasaderi Ndamage na Madamu bacanye urumuri rw’icyizere
Muri Mozambique bakurikiye umuhango imbonankubone kuri televiziyo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA