Mozambique: Bashimiye Perezida Kagame na Chapo guteza imbere abagore
Imibereho

Mozambique: Bashimiye Perezida Kagame na Chapo guteza imbere abagore

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

March 9, 2026

Ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique n’abanyarwandakazi baba muri icyo gihugu bashimiye Abakuru b’Ibihugu byombi, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Mozambique Francisco Daniel Chapo budahwema kwimakaza iterambere ry’umugore mu nzego zose.

Byavugiwe mu birori byahuje Abanyarwandakazi basaga 120 baba muri Mozambique bizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore ku ya 08 Werurwe 2026, byanitabiriwe n’abatumirwa batandukanye barimo abayobozi bo mu nzego z’ubuyobozi za Mozambique ndetse n’inshuti n’abavandimwe.

Muri ibyo birori biryoheye ijisho hari hatumiwemo Kenneth Viagem Marizane, Umujyanama wa Minisitiri muri Minisiteri y’Umurimo, Uburinganire n’Imibereho Myiza y’Abaturage, na Dr Anabela Inguane wari uhagarariye Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Maputo akaba ashinzwe uburinganire n’ubwuzuzabye.

Komiseri ushinzwe iterambere ry’abari n’abategarugori mu Ihuriro ry’Umuryango w’Abanyarwanda muri Mozambique, Madamu Sangwa Aline yahaye ikaze abatumirwa, n’abari n’abategarugori bitabiriye ibirori.

Mu ijambo rye, yagize ati: “Munyemerere mbashimire mwese mwabashije kugera hano tugafatanya kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore kuri iyi tariki ya 08 Werurwe 2026. Uyu mwaka turazirikana insanganyamatsiko igira iti: ‘Uburenganzira n’ubutabera ku bagore n’abakobwa bose’. Mu Rwanda tukitsamo tuti, ‘Umugore ni uw’Agaciro.’”

Yashimiye n’Igihugu cy’u Rwanda intambwe kimaze gutera mu buringanire no kuzamura ubushobozi bw’abagore.

Yavuze kandi ko abagore bari ku isonga mu nzego zose z’Igihugu, kandi bigaragara ko umugore iyo ahawe amahirwe n’Igihugu kirushaho gutera imbere.

Yakomeje agira ati: “Mureke tubyaze umusaruro amahirwe twahawe n’Igihugu cyacu, twigirire icyizere twiyubakemo ubushobozi.

Yasoje ashimira Leta ya Mozambique uburyo ibungabunga ubuzima bwa buri munsi bw’abagore.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Donat Ndamage na we yahaye ikaze intumwa z’abayobozi ba Mozambique ari bo Kenneth Viagem Marizane na Madamu Dra Anabela Inguane.

Yashimiye abayobozi ba Ambasade n’abayobozi ba RCA Mozambique, ashimira kandi Komisiyo y’abari n’abategarugori yateguye ibyo ibirori.

Yagize ati: “Tugomba gukomeza kubaka ibihugu birangwa n’uburinganire, ubutabera n’iterambere rirambye, aho umugore n’umukobwa bagira uruhare rusesuye mu mibereho n’imiyoborere by’Igihugu. Tinyuka mugore urashoboye, muri abo twashakanye ntimukiri abafasha.”

Yakomeje ashimangira uruhare rukomeye rw’abagore mu miyoborere y’Igihugu, agaruka ku mibare igaragaza uburyo  mu Nteko Ishinga Amategeko abagore bagize 63%, naho mu bayobozi b’Uturere ni 28%, abayobozi b’Uturere bungirije ni 15% .

Yashimiye kandi abaperezida b’ibihugu byombi, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Mozambique Francisco Daniel Chapo, uburyo badahwema guteza imbere abagore, uburinganire, ubutabera no kubashyira mu nzego zifata ibyemezo.

Yasoje ashimira kandi ibikorwa by’indashyikirwa by’abagore, mu mibereho myiza y’imiryango yabo, ahamya ko “Ukurusha umugore aba akurusha urugo.”

Kenneth Viagem Marizane wahagarariye Guverinoma ya Mozambique nk’umushyitsi mukuru, yashimiye Umuryango Nyarwanda uba muri Mozambique cyane cyane abagore.

Ati: “Abagore b’Abanyarwanda ni abakozi, abanyabwenge, inyangamugayo kandi ni beza cyane.”

Yasoje ashima imikoranire myiza hagati y’u Rwanda na Mozambique.

Itorero rya Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique ryasusurukije abari aho mu ndirimbo n’imbyino nyarwanda cyane cyane izirata ishema n’isheja by’abagore, hakurikiraho gusangira no gusabana bisozwa no gucinya akadiho.

Abagore bafashe umwanya wo kwidagadura mu mbyino gakondo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA