Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zaguriye amagare abayobozi b’Imidugudu 
Amakuru

Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zaguriye amagare abayobozi b’Imidugudu 

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

September 4, 2025

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (RSF) zoherejwe kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, zashyikirije Abayobozi b’Imidugudu mu Karere ka Mocimboa da Pria amagare baguriwe. 

Icyo gikorwa gikubiye mu mbaraga zikomeje gushyirwa muri gahunda zo kurwanya iterabwoba, gushyigikira iterambere rya sosiyete no kongerera imbaraga imiyoborere y’Inzego z’inanze. 

Ibirori byo gushyikirira abo bayobozi b’Inzego z’ibanze amagare baguriwe wabereye mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Mocímboa da Praia, witabirwa n’abayobozi b’Inzego z’ibanze, abahagarariye Inzego z’umutekano za Mozambique n’abaturage. 

Helena Bandeira, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Mocímboa da Praia, yashimiye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda inkunga bakomeje kubatera, ashimangira ko amagare yatanzwe azafasha kunoza imiyoborere y’abayobozi b’Inzego z’ibanze n’imitangire ya serivisi. 

Yagize ati: “Iyi nkunga igiye gutanga umusaruro wihuse ku bayobozi b’imiryango, kuko igiye kubafasha kugera ku baturage bayoboye byihuse maze bagatanga serivisi mu buryo buboneye. 

Yakomeje agira ati: “Turashimira Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, n’Inzego z’umutekano kuba baratanze ibyo abaturage ba Mucímboa da Pria bakeneye na Mozambique muri rusange.”

Umuyobozi wa Brigade ya 5 y’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda Col Emmanuel Nyirihirwe, yashimangiye akamaro k’ubufatanye hagati yabo n’abayobozi b’Inzego z’ibanze mu kugarura amahoro no kurushaho kunoza imibereho y’abaturage ba Mocímboa da Pria. 

Col Niyihirwe yahamije ko ariya magare batanze ari uburyo bw’ingenzi bwo gutwara abayobozi b’Imidugudu aho bajya hose, bikabafasha kugera ku bo bayoboye byoroshye, no gusuzuma amakuru ari ku kibuga bakayatangira ku gihe.

Ati: “Uretse uruhare iyi nkunga ifite mu kongera umutekano, izakomeza gufasha mu kunoza ubufatanye bw’Inzego z’Umutekano, abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage. Twizera kandi ko aya amagare azagirira akamaro abayobozi mu bikorwa byabo bya buri munsi.”

Aya magare yatanzwe by’umwihariko mu gushakira umuti imbogamizi mu ngendo z’abayobozi b’inzego z’ibanze, akaba anitezweho koroshya ihuzabikorwa ry’imirimo y’ubuyobozi no kongerera imbaraga ingamba z’umutekano zafashwe mu mujyi no mu nkengero zawo. 

Abayobozi b’Imidugudu bishimiye inkunga y’amagare bahawe n’Inzegoz’Umutekano z’u Rwanda

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA