Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zakoze Umuganda wo gusana  umuhanda
Imibereho

Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zakoze Umuganda wo gusana  umuhanda

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

June 2, 2024

Ku wa Gatanu, Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (RSF) zoherejwe mu butumwa bwo guhashya ibyihebe mu Karere ka Ancuabe, Intara ya Cabo Delgado muri Mozambique, bifatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’Umuganda mu Mudugudu wa Nacololo.

Umuhanda wo muri ako gace wangijwe n’imvura, ibikorwa byakozwe mu muganda bikaba byarimo kongera kuwusana haherewe ku duhanda tuwurasukiramo, no kubaka imiyoboro y’amazi iwugaragiye kugeza mu Isanteri ya Nacololo.

Abel Tomomola, Umuyobozi w’Ibiro by’Ubuyobozi bya Nocololo wavuze mu izina rya Guverinoma ya Mozambique, yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda zikomeje gushyigikira iterambere n’umusanzu bakomeje gutanga mu kugarura amahoro n’umutekano.

Nanone kandi yashishikarije abaturage bo muri ako gace gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bifasha kongera kubaka no kubungabunga ibikorwa remezo.

Mu izina ry’Innzego z’umutekano z’u Rwanda muri Ancuabe, Lt Col Straton Bizimungu, yashimye abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze b’Umudugudu wa Nacololo kuba bitabiriye ndetse bakaba bakomeje gukorana neza na bo mu kurushaho kunoza imibereho aho batuye.   

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA