Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bwo guhashya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, zashimiwe ko zuzurije abana ibyumba by’amashuri bishya byo kwigiramo mu gihe imiryango yabo yasubiye mu byabo, bakaba bigiraga munsi y’ibiti.
Ibyo byumba by’amashuri byubatswe n’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda byatashywe ku mugaragaro na Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado Valige Tauabo, mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Ni ibyumba by’amashuri bine byubatswe mu Ishuri Ribanza rya Namalala ribarizwa mu Karere ka Mocimboa da Praia, Intara ya Cabo Delgado.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda ni zo zatanze inkunga zinakurikirana iyubakwa ry’ibyo byumba mu rwego rwo kurushaho gushyigikira umubano w’ibihugu byombi, no guharanira imibereho myiza y’abaturage bacungira umutekano.
Ibyumba bine by’amashuri byubatswe bifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 500, mu gihe uyu munsi iri shuri rya Namalala rifite abanyeshuri 122 bari bamaze igihe bigira munsi y’ibiti.
Guverineri Tauabo yagize ati: “Turagira ngo dushimire by’umwihariko Inzego z’Umutekano z’u Rwanda inkunga yo kubaka ibi bikorwa remezo by’amashuri, nk’igihamya kigaragaza ubuvandimwe n’ubufatanye gufitanye kandi buzahora mu mitima ya buri umwe wese hano.”
Imyaka itatu irashize, Inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bwo guhashya umutwe w’iterabwoba wa Al Sunna Wa Jama (ASWJ) wari warashinze ibirindiro mu turere twa Mocimbao da Praia na Palma.
Ku bufatanye n’Ingabo za Mozambique, Ingabo z’u Rwanda zafashije gusenya indiri y’ibyihebe mu gihe kitageze no ku kwezi, ibyo byihebe bikwira imishwaro ndetse bimwe bifatwa mpiri bikagenda biranga aho bagenzi babo bari.
Nyuma yo gusenya indiri y’ibyihebe, hakurikiyeho ibikorwa byo kubikurikira aho byahungiye hose, ndetse hakomeza n’ibikorwa byo gufasha abaturage bakabakaba miliyoni bari barahunze ibyabo kubisubiramo.
Uko ubuzima busanzwe bukomeza kugaruka, Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zikomeje ubutumwa bwo guharanira ko iibkorwa by’iterabwoba biranduka burundu muri ako gace.