Inzego z’umutekano z’u Rwanda (Abasirikare n’abapolisi) ziri mu butumwa bw’amahoro n’umutekano muri Mozambique (RSF) zifatanyije n’abaturage bo mu gace ko Macomia mu Ntara ya Cabo Delgado, mu muganda rusange.
Ni umuganda bafatanyije n’ingabo, Abapolisi, Abayobozi mu nzego z’ibanze muri ako gace n’abaturage b’icyo gihugu, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ukuboza 2024.
Abaturage basaga 300 bakoze ibikorwa byiganjemo gusibura imiferege irekamo amazi, gutema ibihuru mu mujyi wa Macomia no mu nkengero zaho, hagamijwe kurwanya indwara ya malariya.
Umuyobozi wa Macomia mu izina rya Guverinoma ya Mozambique, Thomas Mbadae, yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda ku bw’akazi gakomeye bakora ko kubungabunga amahoro n’umutekano muri Mozambique.
Uwo muyobozi kandi yakanguriye abaturage gukomeza kwitabira ibikorwa by’umuganda rusange hagamijwe iterambere ry’Igihugu.
Ku ruhande rwa RSF, Maj Philbert Karanganwa wavuze ahagarariye ingabo zikorera aho muri Macomia yashimiye abaturage n’ubuyobozi bwa Macomia kuba bemeye kuza kwifatanya mu bikorwa by’isuku biteza imbere abaturage b’ako gace n’abaturanyi babo.
Nyuma y’uwo muganda RSF yakinnye n’abaturage umupira w’amaguru mu mukino warangiye ari ubusa ku busa.
RSF kandi yanahaye abo baturage ibikoresho bya siporo bizajya bibafasha mu myidagaduro ya buri munsi.