Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’Abanyamakuru, (Committee to Protect Journalists, CPJ) yagaragaje ko abanyamakuru 129 baguye mu ntambara n’ibitero byagabwe ahatandukanye ku Isi mu 2025.
Raporo ya CPJ ikorwa buri mwaka yagaragaje ko abanyamukuru benshi baguye mu ntambara ya Isiraheli na Palestine kuko yihariye abarenga bibiri bya gatatu by’abapfuye bose muri uwo mwaka.
Nkuko iyo raporo ibigaragaza uwo ni wo mubare munini w’abanyamakuru bishwe kuva mu 1992, ndetse Isiraheli ishinjwa kwica abanyamakuru benshi kuva muri uwo mwaka.
Iryo tangazo ryagize riti: ”Isiraheli imaze kwica abanyamakuru benshi kurusha Guverinoma iyo ari yo yose ku isi kuva CPJ yatangira gukusanya ayo makuru kuva mu 1992.”
Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko umubare nyawo w’abanyamakuru bishwe na Isiraheli kuva intambara yatangira ushobora kuba urenze uwatangajwe kuko hari abaguye mu bitero byabonywe n’icyo kinyamakuru bashobora kuba batarabaruwe.
Uwo muryango washimangiye ko hari ibimenyetso byinshi by’abishwe bishobora kuba byarasibanganyijwe ku buryo umubare nyakuri w’Abanyamakuru baguye muri Gaza ushobora kuba ugoye kuwumenya.
Gusa hari andi makuru atangazwa n’Ikinyamakuru cyitiriwe Shireen.ps avuga ko Isiraheli imaze kwica abanyamakuru 300 kuva intambara yatangira ku wa 07 Ukwakira 2023.
Kuva umutwe wa Hamas wagaba igitero gikomeye ku butaka bwa Isiraheli ku wa 07 ugashimuta bamwe abandi bakahasiga ubuzima; Isiraheli yahise itangira ibitero byo kwihorera aho bimaze kugwamo ibihumbi by’abantu.