Mu 2025, mu Rwanda hatanzwe ruswa nto y’asaga miliyoni 29 Frw
Ubutabera

Mu 2025, mu Rwanda hatanzwe ruswa nto y’asaga miliyoni 29 Frw

ZIGAMA THEONESTE

December 3, 2025

Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane Ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda), washyize ahagaragara ubushakashatsi bwa 16 kuri ruswa nto mu Rwanda (Rwanda Bribery Index), bwerekana ko mu mwaka wa 2025 hatanzwe ruswa ya miliyoni zisaga 29 n’ibihumbi 532 by’amafaranga y’u Rwanda, aho impuzandengo y’amafaranga yatanzwe n’umuturage umwe ingana n’ibihumbi 262 148.

Ni umubare wiyongereye ugereranyije n’uw’umwaka wa 2024, hatanzwe miliyoni zisaga 17 n’ibihumbi 41 Frw, aho impuzandengo y’ayari yatanzwe n’umuturage umwe yari 65 543.

Ubwo bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 3 Ukuboza 2025, bugaragaza ko ruswa ikomeje kugaragara cyane mu mitangire ya serivisi za Leta, aho yiganje muri serivisi z’imisoro n’amahoro z’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) dore ko yakiriwe ku gipimo cya 32%, hakurikiraho inzego z’ibanze zagize 20% by’amafaranga yose yagaragaye muri ruswa nto mu 2025.

Nubwo bimeze bityo, uburyo Abanyarwanda bagaragaza ko uburyo bakwamo ruswa bwagabanyutse aho bwavuye ku gipimo cya 29% mu 2024, ubu bakaba bari kuri  kuri 14%.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI Rwanda Mupiganyi Apollinaire, yabwiye itangazamakuru ko icyabiteye ari uko abaka ruswa na bo bakomeje kongera ingano y’amafaranga basaba abaturage.

Yagize ati: “Ruswa n’ubundi ni ingeso mbi iri muri kamere muntu, ntabwo twizera ko izamanuka ngo igere kuri 0% icyo twishimira ni uko hariho kutayihanganira.

Abaka ruswa barabizi neza ko ari icyaha gihanwa ku buryo bukomeye, iyo bagiye kuyakira bemera kwirengera ingaruka zikomeye. Niba agiye kwirengera izo ngaruka za ruswa, na we asaba amafaranga menshi.”

Yavuze ko uko kwaka ruswa bigira ingaruka zikomeye ku baturage kuko muri ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara bwerekanye ko abaturage babarirwa hejuru ya 50% batswe ruswa, bahembwa amafaranga ari munsi y’ibihumbi 100 buri kwezi.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeilene, yavuze ko kurwanya ruswa bizakomeza gushyirwamo imbaraga aho hari Politiki yashyizweho na Leta y’u Rwanda mu guhangana na yo nta kujenjeka.

Yagize ati: “Mu Rwanda muzi ko ingamba zikomeye zo kurwanya ruswa zashyizweho aho icyo cyaha gihanishwa kuva myaka 5 kugera kuri 7 y’igifungo. Iyo hagize uyisaba na we yaka menshi, kuko aba azi ko iyo afashwe akurikiranwa.

Yavuze ko kandi uwo wayatse iyo afashwe inzu cyangwa se n’ibindi bifite agaciro bifatirwa.

Yunzemo ati: “Abaturage bakwiye kwanga ruswa, menya uburenganzira bwawe ko serivisi ari ubuntu kandi izisabwa gutangwaho amafaranga ni zo ukwiye kwishyura.”

Yibutsa ko mu gihe abayobozi bajujubije umuturage, akwiye gutanga amakuru hakiri kare kandi n’igihe yabahaye ruswa akwiye guhita ayatanga, ahamya ko mu gihe inzego zibishinzwe zitarabikurikirana nta ngaruka bimugiraho.

Uko inzego zitandukanye zagaragayemo ruswa mu 2025

TI Rwanda yerekanye ko RRA abayatsemo ruswa batanze iri ku rugero rwa 32% by’amafaranga yose yatanzwe mu mwaka, ikurikirwa n’abatse serivisi mu Nzego z’ibanze bagize uruhare rwa 20%, ibijyanye na serivisi z’ubuvuzi kuri 17%, serivisi za Banki ku 10% na Polisi y’Igihugu biri ku gipimo cya 9%.

Ni mu gihe kandi mu nzego z’abikorera hatanzwe ari ku gipimo cya 3% bingana n’abayatswe muri serivisi z’Urwego Ngenzuramikorere (RURA).

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kimwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) biri kuri 2%, mu gihe mu bigo by’amashuri yisumbuye biri kuri 1%.

Uko ruswa yatanzwe mu myaka itanu ishize

Ubwo bushakashatsi bwa TI kuri ruswa nto, bwagaragaje ko amafaranga y’u Rwanda yatanzwe mu 2025 asaga miliyoni 29, yiyongereye ugereranyije n’ay’umwaka ushize wa 2024, aho hari hatanzwe miliyoni zisaga 17,041.

Icyakora mu mwaka wari wabanje wa 2023, hari hatanzwe ruswa nto y’asaga miliyoni 22,8 Frw, mu 2022 hatangwa miliyoni 38,3 Frw, mu gihe mu 2021 hatanzwe miliyoni zisaga 14,1 Frw.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI Rwanda, Mupiganyi Appollinaire yavuze ko abantu baka ruswa bazamuye umubare w’ayo baka
Nirere Madeleine, Umuvunyi Mukuru

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA