Mu 2035, imisoro ikusanywa izaba igize 23% by’ubukungu bw’u Rwanda
Ubukungu

Mu 2035, imisoro ikusanywa izaba igize 23% by’ubukungu bw’u Rwanda

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

February 11, 2025

Guverinoma y’u Rwanda iteganya ko bitarenze mu mwaka wa 2035, u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu bifite ubukungu buteye imbere mu buryo buringaniye (upper middle income) nk’uko bikubiye mu Cyerekezo 2050. Mu myaka 15 izakurikiraho ruzaba ruri mu bihugu biteye imbere.

Kimwe mu bizafasha u Rwanda kugera muri iyo ntego ni ukongera uruhare rw’imisoro ku Musaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP), aho imisoro isabwa kuzaba igira uruhare rwa 23%.

Ni muri urwo rwego hatangiye intambwe yo gushyiraho ingamba nshya zo kongera imisoro n’uburyo bw’imisoreshereze kugira ngo ubwo umuturage azaba yinjiza amadolari  y’Amerika 4000 ku mwaka, azabe ashobora gusora mu buryo bujyanye n’icyerekezo cy’Igihugu muri rusange.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Murangwa Yusuf, yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Gashyantare, mu kiganiro n’abanyamakuru cyibanze ku gusobanura ibikubiye muri politiki y’imisoro ivuguruye yatangajwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa Mbere.

Minisitiri Murangwa yavuze ko u Rwanda ruteganya ko kugeza mu 2029 hari intambwe izama ibaze guterwa ku musaruro wa buri muturage ku mwaka (GDP Per Capita), aho nibura hazaba hiyongereyeho andi madolari 1000 bikazakomerezaho bikagera ku ntego mu cyiciro gishya cya Gahunda y’Iterambere.

Ati: “Ariko tuzaba tugifite urugendo. Kugira ngo tugere ku bukungu buciriritse tugomba kuba twarageze hafi kuri 23% y’umusoro tugomba gukusanya. Ni ukuvuga ngo tuzongera aho ngaho twongeraho buriya ni ukuvuga ngo n’ubukungu bwacu buzaba bwarahindutse, hazabaho gutanga ibitekerezo ku yindi misoro ariko duhera nko kuri iyo misoro izaba iri nko mu mpera za NST 2 ugana mu yindi gahunda y’iterambere.”

Minisitiri Murangwa, yavuze ko kuvugurura politiki y’imisoro bigamije gufasha Igihugu mu rugendo rw’iterambere, cyane ko mu mwaka wa 2023/2024, imisoro yagize urugare rwa 14.6% mu Musaruro Mbumbe w’Igihugu, kandi mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere uba ukwiriye kuba ku kigero cya 16% nibura.

Minisitiri Murangwa avuga ko hari n’ibihugu usanga bifite ubushobozi bwisumbuyeho ariko budahanitse, biba bigomba gukusanya nibura 19% by’imisoro, mu gihe ibifite ubukungu buciriritse ari 23%, naho ibyateye imbere bigakusanya 38%.

Ati: “Kugira ngo u Rwanda tuzamuke tugere ku gihugu gifite ubukungu buciriritse bigomba kujyana n’imisoro dushobora gukusanya kugira ngo habeho ishoramari ariko tunatange na serivisi zijyanye n’urwo rwego rw’iterambere twifuza.”

Minisitiri Murangwa yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda imaze amezi hafi umunani itegura izi mpinduka, aho basanze ko kugira ngo ibiteganyijwe mu iterambere bigerweho hari ahashobora kongerwa imisoro cyangwa hakajyaho imisoro ku bintu bishya.

Ati: “Twararebye turasuzuma neza ubushobozi dufite tureba aho twanoza kurushaho kugira ngo imisoro tubona yiyongere, kandi nta musoro twongeje. Ikindi ni ukureba imisoro twazana cyangwa twashyiraho mu gihe cya vuba n’indi misoro tuzagenda dushyiraho mu myaka ikurikira.”

Minisitiri Murangwa yavuze ko ibigiye gutangira gusoreshwa vuba, harimo amavuta cyangwa ibindi byongera ubwiza. Yavuze kandi ko  abafite imodoka bazajya bazisorera buri mwaka.

Ati “Buri mwaka, buri muntu wese ufite ikinyabiziga hari amafaranga azajya atanga, aringaniye. Urugero ufite imodoka isanzwe azajya yishyura ibihumbi 50 Frw ku mwaka, hanyuma abafite imodoka zisumbuyeho, hari azagenda yiyongeraho ariko ntabwo ari menshi. Ayo mafaranga azadufasha gusana no kubaka imihanda.”

Izindi mpinduka zagatutsweho ni uko umusoro ku ipaki y’itabi wiyongereye ku kigero cya 16%, aho wavuye ku mafaranga y’u Rwanda 130 akagera kuri 230 ku giciro cy’umuguzi.

Ku nzoga zo umusoro wiyongereye ku kigero kiri hagati ya 60 na 65% ku giciro cyo ku ruganda.

Ku mayinite (airtime) yo guhamagara, umusoro wiyongereye ku kigero cya 12% uvuye ku 10% muri uyu mwaka wa 2024/2025, ukazagenda wiyongera buhoro buhoro mu gihe kiri imbere.

Minisiteri y’Imari y’Igenamigambi itangaza ko izindi ngamba z’inyongera zizafatwa ku misoro yo mu nzego zitandukanye zizatangira kubahirizwa mu mwaka utaha w’ingengo y’imari no mu yindi myaka izakurikira kugira ngo u Rwanda ruzabashe kugera ku ntego rwihaye.

Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwiyongera ku muvuduko ushimishije aho mu mwaka wa 2024 wari ku kigero cya 8% nk’uko bishimangirwa na Banki y’Isi.

Banki y’Isi kandi ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda buteganya kwiyongera ku kigero cya 7.7% mu mwaka wa 2025/2026 kubera uburyo urwego rw’ubukerarugendo rukomeza kwisubiza ndetse n’iterambere ry’ibikorwa by’inganda.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA