Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) CG Murenzi Evariste, yatangaje ko ubu mu magarorero yose y’u Rwanda hafungiwe abasaga ibihumbi 70, barimo abasaga ibihumbi 23 bafunzwe mu mwaka wa 2025 gusa.
CG Murenzi yavuze ko mu magororero y’u Rwanda hafungiwe kandi abanyamahanga basaga 500 bagaragayeho ibyaha bitandukanye byiganjemo ibyo gukubita no gukomeretsa ndetse n’ibyaha by’inyandiko mpimbano.
Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza 2025, cyateguwe n’Urukiko rw’Ikirenga cyitabirwa n’inzego zigize urunana rw’ubutabera, kikaba cyitezweho kwimakaza inzira y’ubuhuza ku bafitanye ibibazo hagamijwe kugabanya umubare w’abajyanwa mu magororero.
CG Murenzi yagize ati: “Ubu tuvuga ducumbikiye abanyamahanga barenga 500 bo mu bihugu bitandukanye no ku migabane y’Isi […] kuva mu kwa Mbere kugeza ubu [Ukoboza] tumaze kwakira ibihumbi birenga 23.”
Yashimye ko ibihano bitangwa bituma abantu bose bagwa mu byaha batajya mu magarorero aho bifasha mu kugabanya ubucucike.
RCS ivuga ko ibyaha abo banyamahanga bagwamo byiganjemo inyandiko mpimbano no gukubita no gukomeretsa.
CG Murenzi ati: “Abanyamahanga ibyaha bisangamo, ikiza ku isonga ni inyandiko mpimbano, kikanakurikirwa no gukubita no gukomeretsa, sinzi niba iwabo bapfa kwikubitira gusa.”
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu bose bagwa mu byaha ntawe izihanganira yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga, ko ahubwo ukiguyemo afatwa agashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) aho bibaye ngombwa agakurikiranwa mu nkiko.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa Domitilla, yavuze ko mu Rwanda himakajwe ubutabera bubereye umuturage kandi n’abanyamahanga baguye mu byaha babyemerewe, ashimangira ko ubu himakajwe inzira z’ubuhuza aho abantu bafashwa kumvikana ku byaha bakoze bigakemuka.
Ati: “Tumaze kubona imanza zirenga ibihumbi 20 zarangijwe mu gihe cy’ubuhuza.”
Inzego ziri mu runana rw’ubutabera zirimo Urukiko rw’Ikirenga, Urwego rw’Ubugenzacyaha, Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, zitangaza ko Icyumweru cyahariwe ubutabera cyateguwe hagamijwe kwegereza abaturage serivisi z’ubutabera; aho cyitezweho kugabanya imanza z’ibirarane mu nkiko no kongera imbaraga mu kurwanya ibyaha bikomeje kugaragara cyane mu gihugu.


