Ubuyobozi bw’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Controle Technique), buratangaza ko mu gihe cya vuba moto zitangira gusuzumwa imyotsi muri controle technique.
Imvaho Nshya yasuye Ikigo cya controle technique, hagamijwe kureba iterambere ry’iki kigo, ubuyobozi bwacyo bushimangira ko cyagiye cyaguka mu myaka yashize kuri ubu kikaba cyarubatse ubushobozi burimo n’ubwo gusuzuma ubuziranenge bwa moto.
ACP Munana Burora, Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe ubuziranenge bw’ibinyabiziga, yavuze ko gusuzuma ibinyabiziga bya moto bigiye gutangira gusuzumwa mu gihe cya vuba kuko biri itegeko ko na moto zisuzumwa.
Yagize ati: “Ntabwo ari ikintu gishya wenda ikitakorwaga ni ubushobozi bwo kuzipima, nubwo butari bwakubatswe ariko ubungubu mu gihe gito kiri imbere moto ziraza kujya zipimwa ku bigo byose [amashami yose mu Rwanda}.”
Ziraza kujya zisuzumwa umwotsi, bidahindutse nko mu kwezi kwa Gicurasi umwaka utaha moto zizaba zatangiye gupimwa ibijyanye n’umwotsi.”
Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’ibinyabiziga cyatangiye mu mwaka wa 2008, gitangira gifite ishami rimwe rya Remera.
ACP Munana asobanura ko icyo gihe cyari gifite ubushobozi buke kubera yuko cyari gifite imirongo itatu gusa isuzuma ibinyabiziga ariko nyuma kiza kwaguka hongerwaho imirongo ibiri bituma imirongo yose ipima muri rusange iba itanu.
Mu 2020 mu kwezi k’Ugushyingo, Polisi y’Igihugu yashyizeho gahunda yo kwegereza serivisi abaturage bituma yubaka ibigo bindi bitatu mu Ntara.
Harimo ikigo cya Rwamagana gikorera ibinyabiziga byo mu Ntara y’Iburasirazuba, icyubatswe i Huye mu Ntara y’Amajyepfo, ikindi cyubakwa i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse n’ishami ryimukanwa rikorera mu Gihugu hose.
Akomeza agira ati: “Ikigo cyashoboraga gukorera imodoka zigera kuri 300 ku munsi, imirongo iraguka iba itanu ubungubu iki kigo duhagazemo gifite ubushobozi bwo kuba cyakorera imodoka hafi 500 ku munsi. Buri kigo cyo mu Ntara gifite ubushobozi bwo gukorera imodoka 200 ku munsi.”
Icyakoze hari imashini igendanwa mu rwego rwo gusuzuma ibinyabiziga (Mobile Test Lane) ikunze koherezwa mu Ntara ahatari hubakwa ikigo gisuzuma nko mu Ntara y’Iburengerazuba by’umwihariko mu Karere ka Rusizi.
Nubwo Ikigo gishinzwe gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga giherereye i Remera cyaguwe kigahabwa imirongo itanu, ariko ngo Umujyi wa Kigali uracyafite imirongo myinshi y’abasuzumisha ibinyabiziga.
Ni muri urwo rwego hatekerejwe ko mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, hakubakwa ikindi kigo kizaba gifite ubushobozi buruta ubw’icy’i Remera.
Ati: “Kigali irimo imodoka nyinshi byagaragaye ko mu by’ukuri iki kigo kidahagije. Mu rwego rwo gukomeza kunoza serivisi dutanga kandi tuzitangira ku gihe, byasabye ko hongerwa ubushobozi ari yo mpamvu Polisi y’Igihugu yahisemo kubaka icyo kigo kindi i Ndera cyane cyane kikazaha serivisi imodoka nini; amakamyo na za bisi nini kugira ngo hano hasigare imodoka ntoya.”
Ku rundi ruhande, gusuzuma ibinyabiziga byagize uruhare runini mu kugabanya umubare w’impanuka zo mu muhanda.
Ati: “Impanuka ziterwa n’ibintu bitandukanye ariko izikomoka ku miterere y’ibinyabiziga mu buryo bwa mekanike zaragabanyutse.”
Gusuzuma ibinyabiziga bigabanya ibyago byo guhumanya ikirere
Aho Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga kigiriyeho, ACP Munana avuga ko gusuzuma ibinyabiziga byagabanyije ibyotsi by’ibinyabiziga bihumanya ikirere.
Ati: “Ibyotsi bitumuka cyangwa by’uburozi turabipima, imodoka yose ije gupimwa mu buryo bwa tekinike inapimwa n’umwotsi, iyo bidakorwa ikirere cyakabaye kimeze nabi cyane nubwo bitaratungana neza nkuko Leta ibyifuza. Hari n’izindi mpamvu zishobora kwanduza ikirere atari ibyuka bikomoka ku modoka gusa.”
Abatwara ibinyabiziga bitabira gahunda zo kubisuzumisha bavuga ko kujyana ibinyabiziga muri controle technique ari byiza.
Shumbusho Andrée ahamya ko gukoresha ‘Controle Technique’ bifasha umuyobozi w’ikinyabiziga kugitwara yizeye ko gifite ubuziranenge bwuzuye.
Agira ati: “Iyo imodoka utazi ubuziranenge ifite, ushobora kugenda utazi ko hari uburwayi ifite ugasanga igukoresheje impanuka.”
Asaba abatunze ibinyabiziga n’abashoferi babitwara kwitwararika bakajya basuzumisha ibinyabiziga.
Byimana Felix na we ahamya ko gukoresha isuzuma ry’ikinyabiziga ari byiza kuko bituma amenya uburwayi bw’ikinyabiziga bikanarinda impanuka.
Ati: “Bituma umenya uburwayi bw’ikinyabiziga kandi bikurinda impanuka za hato na hato. Iyo wamaze kumenya ko ikinyabiziga cyawe gifite ibibazo runaka baba babonye hano nawe biragufasha ukagenda ukabikoresha.”
Asaba abatunze ibinyabiziga kubisuzumisha kugira ngo bamenye ibibazo bifite.