Mu myaka 2, imanza zisaga 19 000 zakemuwe mu bwumvikane
Ubutabera

Mu myaka 2, imanza zisaga 19 000 zakemuwe mu bwumvikane

ZIGAMA THEONESTE

December 19, 2024

Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) yatangaje ko kuva mu mwaka wa 2022 kugeza mu wa 2024, inzira yo gukemura amakimbirane mu bwumvikane, imaze gukemura imanza 19 203.

Byagarutsweho na Minisitiri w’Ubutabare akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr Ugirashebusha Emmanuel, kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Ukuboza 2024, ubwo yari yitabiriye Inteko Rusange y’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda.

Yabagaragarije ko nyuma y’aho hashyizweho Ikigo giteza imbere uburyo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko (Alternative Dispute Resolution Centre/ADR) byatanze umusaruro ufatika, akangurira abavoka kukigana.

Yagize ati: “Abatanga serivisi za ADR bakomeje gufasha abafitanye amakimbirane kuyakemura mu bwumvikane. By’umwihariko, kuva mu mwaka wa 2022 kugeza mu Kwakira 2024, imanza mbonezamubano n’iz’ubucuruzi zigera ku 4 312 zakemuwe binyuze mu buhuza.

 Ni mu gihe kuva mu Kwakira 2022 kugeza mu Gushyingo 2024, imanza nshinjabyaha 14 891 na zo zimaze gucibwa hifashishijwe ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (Plea-bargaining)”.

Minisitiri Ugirashebuja kandi yavuze ko kuvugurura itegeko ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange ndetse n’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, byazanye  mpinduka n’ivugururwa ry’aya mategeko.

Yagize ati: “Guha abacamanza ubwinyagamburiro bwo kuba bashobora kugabanya ibihano igihe hari impamvu nyoroshyacyaha, kuko itegeko ryariho hari ibyaha bimwe na bimwe ibihano byabyo bitashoboraga kugabanywa n’ubwo umucamanza yabona ko hari impamvu nyoroshyacyaha.”

Yongeyeho ati: “Ibi bikaba byaratumaga abacamanza badakoresha ubushishozi bwabo mu kugena ibihano bikwiriye. Guha urwego rw’ubugenzacyaha ububasha bwo gushyingura dosiye igihe bibaye ngombwa kandi ku mpamvu ziteganywa n’itegeko.”

Yakomeje avuga ko byongereye Ubushinjacyaha ububasha bwo gutangiza ubwumvikane hagati y’ukekwaho icyaha n’uwakorewe icyaha kuri bimwe mu byaha bihanishwa igihano cy’igifungo kitarenze imyaka itanu no kugabanya igihe cy’igifungo gisabwa kurangizwa n’usaba gufungurwa by’agateganyo n’ibindi.

Icyakora Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko hakiri imbogamizi za bamwe mu bashyira mu bikorwa izi politiki (abavoka, abashinjacyaha, abagenzacyaha, n’abakozi b’inkiko) kuko batarumva neza akamaro ko gukemura imanza mu bwumvikane.

Ngo hari kandi na bamwe mu bavoka babona ubu butabera nk’ubuje kubambura akazi, ubaturage bagitsimbaraye ku kujyana imanza mu nkiko, ubushobozi budahagije cyane cyane mu guhugura abazikoresha n’ibindi.

Minisiteri y’Ubutabera itanagaza ko hakomeje gahunda yo kunoza imikorere ya ADR Centre no kwagura amashami yayo, kunoza urutonde rw’abatanga serivisi za ADR, kubashyira mu byiciro hagendewe kuri serivisi batanga n’aho bakorera no guhuza imikorere yabo n’iy’inkiko.

Hari kandi gukomeza kubaka ubushobozi bw’inzego n’abakozi hagamijwe kugera ku musaruro unoze mu gukemura amakimbirane hadakoreshejwe imanza.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA