Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko mu myaka itanu ishize rwakiriye dosiye z’abangavu basaga ibihumbi 20 basambanyijwe, muri bo 24,7% baterwa inda zitateganyijwe.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, yabwiye itangazamakuru ko kimwe mu bitiza umurindi ubwiyongere bw’inda ziterwa abangavu ari imiryango igihishira icyo cyaha.
Yagize ati: “Mu myaka itanu y’ingengo, mu 2019/2020 abakobwa basambanyijwe ni 4 159, muri abo ngabo harimo 960 batwise, bingana na 23%.
Muri 2021 biba 5 756, abatewe inda ni 1 379, mu mwaka wa 2021/22, abasambanyijwe bari 4 777, abatewe inda bari 1 742, mu 202/23 hasambanywa 4 915, harimo 1 314 batewe inda. Mu 2023/24 hasambanyijwe abana 4 646 harimo abatewe inda 1 067.”
Yongeyeho ati: “Iyo ukoze ijanisha usanga abo twakiriye dosiye zabo abana ari 24.7%”
RIB ivuga ko sosiyete y’u Rwanda igifite ibibazo by’uko imiryango ihishira abasambanyije abana.
Yasabye buri muntu wese ko agomba kwimakaza umuco wo kutihanganira icyaha.
Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC igaragaza ko no mu buryo abangavu baterwa banandura virusi itera SIDA, aho ubu abangavu 35% bayanduye.