Muri manda y’imyaka 5 iri imbere ni ukuvuga mu 2024-2029, u Rwanda ruzongera umusaruro uturuka mu bukerarugendo ugere kuri miliyari 1.1 y’Amadolari ya Amerika (2029), ni ukuvuga miliyari zisaga 1,300 z’Amafaranga y’u Rwanda, uvuye kuri miliyoni 495 z’Amadolari ya Amerika (2024).
Ni ibikorwa bikubiye muri Porogaramu Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi watsinze Hazashyirwaho uburyo bw’ikoranabuhanga buzafasha mu kubungabunga no kubyaza umusaruro ibihangano nk’umutungo bwite w’abahanzi.
Umusaruro uturuka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku mwaka, uzazamuka ugere kuri $ 1.8 miliyari (2029) ugere kuri $1.1 miliyari (2023).
Hazihutishwa ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga irengera ibidukikije mu mijyi n’iyo kurwanya imyuzure mu bice bikunda kwibasirwa n’ibiza.
Hazakomeza kunoza serivisi z’iteganyagihe zifasha abaturage n’izindi nzego kubona amakuru y’iteganyagihe ku gihe.
Ikoranabuhanga
Serivisi z’itumanaho ryihuta, kandi neza ku kigero cya 100%, hazakomeza kongera ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga n’itumanaho no kunoza serivisi zijyanye nabyo.
Hazakomeza kongera ubumenyi bw’Abanyarwanda bose mu gukoresha ikoranabuhanga hatezwe imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge bukorano.
Serivisi z’imari n’ishoramari
Hazakomeza gahunda zitandukanye zigamije kugira u Rwanda icyerekezo cy’ishoramari n’igicumbi cy’imari.
Hazakomeza gahunda zo gushishikariza Abanyarwanda kwizigamira, kwiteganyiriza no kubona inguzanyo cyane cyane urubyiruko n’abagore.
Hazashyirwaho uburyo bunoze bufasha kubona imari ikoreshwa mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Guhanga imirimo
Biteganyijwe ko imirmo mishya 250,000 buri mwaka. Hazakomeza kubaka ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo hibandwa ku bumenyi ngiro, siyansi, ikoranabuhanga n’ubuhanzi.
Mu bijyanye n’ubwikorezi, hazubakwa kandi hasanzwe ibirometero 1,091 by’imihanda ya kaburimbo n’ibirometero 1,626 by’imihanda y’imigenderano.
Hazakomeza kunozwa serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange n’ibintu mu Mijyi no mu byaro.
Hazubakwa ibyambu bitatu ku kiyaga cya Kivu; Rusizi, Karongi na Rutsiro.
Hazarangizwa kubaka Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera.
Hazubakwa ishuri ry’icyitegererezo ryigisha ubumenyi bwo gutwara indege no gucunga ibibuga byazo.
Abagenzi bakoresha RwandAir bazikuba kabiri. Hananozwe itwarwa ry’imizigo.
Ubuhinzi n’Ubworozi
Ibizagerwaho mu myaka 5 nuko hazabaho izamuka ry’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ringana na 8% buri mwaka.
Abahinzi bazoroherezwa kubona inyongeramusaruro zihagije kandi ku gihe.
Korohereza abahinzi n’aborozi kubona inguzanyo zihendutse no kugira uburyo buhorahobwo guhunika no gutunganya umusaruro.
Ni mu gihe izamuka ry’umusaruro w’inganda rizajya riba ringana na 13% buri mwaka.
Hazubakwa inganda nshya; imiti n’inkingo, ibikoresho by’ubwubatsi, izitunganya no kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. izikora imyenda, izitunganya amabuye y’agaciro n’izindi.
Amashanyarazi, Amazi n’isukura
Hazakomeza gukwirakwiza amazi meza n’amashanyarazi aho ataragera ku kigero cya 100%.
Hazanozwa uburyo bwo gucana no guteka burengera ibidukikije.
Hazubakwa ibikorwa remezo by’isukura mu Mujyi wa Kigali n’indi Mijyi birimo ibimoteri n’inganda zitunganya amazi yanduye.
Mu bijyanye n’imiturire hazarangizwa ibishushanyo mbonera by’imikoreshereze y’ubutaka by’uturere twose kandi bishyirwe mu bikorwa.
Hazanozwa imiturire hubakwa ibikorwa remezo by’ibanze, hanatuzwe neza ingo zituye mu tujagari n’ahandi.
Hazubakwa inzu zihendutse hagamijwe korohereza Abanyarwanda kubona amacumbi mu Mijyi.