Umuhanzi urimo kwitegura gutaramira Abanyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yahishuye ko ndirimbo ze harimo iyo yanditse bitewe na mugenzi we Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close ndetse akanayimutura.
Ibyo The Ben yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro kuri televisiyo y’u Rwanda mu ijoro ry’itariki ya 26 Ukuboza 2025.
Muri icyo kiganiro umunyamakuru yakubwiye ko hari umukino agiye gukina aho amubwira inyuguti zigize ijambo yakumva hari indirimbo ze ririmo akayivuga akanagaragaza imvano yayo.Iryo jambo ryari ‘Inshuti’
Mu gusubiza The Ben yagize ati:’ Inshuti nyanshuti. Yanditswe na Clement, nibutse uburyo twayanditse, twayandikiye mu rugo rwe, yari afite sitidiyo mu rugo.
Nashakaga kuyitura Tom Close. Inshuti nyanshuti, ni we nayandikiye, buriya ni indirimbo itaragize ikindi cyongerwamo ( kwa kundi hari ibyo twongera mu ndirimbo kugira ngo irusheho kuba nziza).”
Mu ndirimbo inshuti nyanshuti hari aho The Ben yaririmbye ati:”Mu buzima bwanjye bwose nabonye inshuti nyinshi cyane zimwe zikaza zikagenda, zimwe zingira inama nzaza izindi na zo ni uburyarya maze nkabura uko mbigenza.”
Ikomeza agira ati:” Kuva waza mu buzima bwanjye iyo ntekereje ijambo Inshuti nkumva haza ishusho yawe simenye ikibitera…”
Uretse kuba The Ben na Tom Close bahuriye ku kuba bombi ari abahanzi, Tom Close asanzwe ari na we ‘Parrain’ wa The Ben ibyongeye gushimangira ubwo bucuti bwabo.
Indirimbo Inshuti nyanshuti imaze imyaka 11 igeze hanze kuko yageze ku mbuga zicuruza umuziki mu 2014.
The Ben avuze ibi mu gihe akataje mu myiteguro y’igitaramo ‘The New year Groove’ azahuriramo na Bruce Melodie tariki ya 01 Mutarama 2026 muri BK Arena



