Mu Rwanda abakozi bigiye ku murimo barasaga 52 000
Uburezi

Mu Rwanda abakozi bigiye ku murimo barasaga 52 000

ZIGAMA THEONESTE

December 5, 2025

Inzego zishinzwe ubumenyi ngiro mu Rwanda zatangaje ko habarurwa abakozi basaga ibihumbi 52 bigiye ku murimo bahabwa impamyabushobozi, aho zishimangira ko kwigisha abantu bari mu kazi bifasha gukomeza kukanoza no gusobanukirwa vuba ibyo bakora kandi bagahabwa agaciro.

Ni bimwe mu byagarutsweho ku wa Kane tariki ya 4 Ukuboza 2025, ubwo abakozi  bagera ku 2 150 bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro badafite ibyangombwa, bigishirijwe ku murimo bahabwa impamyabushobozi zihamya ibyo bashoboye.

Ni amahugurwa bahawe na Sendika y’abari mu bucukuzi bw’amabuye y’Agaciro (REWU) hasuzumwa niba bashoboye koko. Umunyamabanga Mukuru wa REWU, Eng. Mutsindashyaka André   yavuze ko kwigisha abo bakozi bari ku murimo ari ingenzi cyane.

Yagize ati: “Twafatanyije n’Urwego rwa Tekiniki imyuga n’ubumenyi ngiro kugira abakozi bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, baba bataragize amahirwe yo guca mu mashuri, tukabakoresha amahugurwa, bagakorerwa igenzurwa ry’ubumenyi bafite hanyuma bagahabwa impamyabushobozi.”

Yavuze ko izo mpamyabushobozi zituma abakozi babasha kubona imirimo itandukanye haba mu Rwanda no mu mahanga, kandi bakabona n’amasezerano y’akazi.

Ati: “Abakozi babasha kugira ikibaranga kubera ko umuntu aza mu bucukuzi, nta mpamyabumenyi nta mashuri yize, ugasanga biragoye kumenya ko hari icyo azi ariko ufite impamyabushobozi bituma umukoresha aguha akazi yizeye ubushobozi  ufite.”

Yahamije ko guhabwa izo mpamyubushobozi bituma abakozi batanga  umusaruro kuko  bigirira icyizere ntibahindaguranye kompanyi bakorera ahubwo bagashyira umutima hamwe bakabasha kwiteza imbere hamwe n’ibigo bakorera.

Umwe mu bahawe impamyabushobozi wigiye ku murimo, Nsengiyumva Wellars, yavuze ko mbere batarazihabwa we na bagenzi be, basabaga akazi bakakimwa cyangwa se kugira ngo bagahabwe bikabasaba ibisonuro byinshi nyamara bagashoboye.

Ati: “Byari imbogamizi kuba hari umurimo uzi ariko udafite icyemezo kibigaragaza. Iyo wahinduraga kompanyi ugiye gukora ubucukuzi mu yindi byagusabaga ibisobanura byinshi bakabanza kubaza aho wakoraga, ubumenyi ufite cyangwa bakabanza kugushyira mu kazi ngo barebe ko ubizi babone kuguha umushara.”

Yunzemo ati: “Iyi mpamyabushobozi ni iyo ku rwego rw’Igihugu kandi igiye kudufasha mu gukunda akazi ndetse no kuduhesha agaciro”

Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng Paul Umukunzi yashimangiye ko iyi gahunda kuva yaza mu Rwanda yubatse urwego rw’ubumenyi ngiro mu buryo bufatika.

Yagize ati: “Iyi ni gahunda yagutse, mu nkingi z’ubukungu bw’igihugu cyacu zose, mu bukerarugendo, mu bijyanye n’ubwubatsi, mu nganda kandi tuzakomeza.

Uyu munsi tumaze kwigishiriza ku murimo abagera ku bihumbi 52, ni gahunda izagera kuri buri mukozi wese ufite umurimo.”

Gahunda yo kwigishiriza abakozi ku murimo bari basanzwe bakora ariko badafite ikibigaragaza ko bashoboye, bagahabwa impamyabushobozi igiye kumara imyaka ine.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ikigo rushinzwe Mine, Peterole na Gaz mu Rwanda (RMB)  Uwase Alice yashimangiye ko kwigishiriza abakozi ku murimo ari ingenzi kuko ubumenyi bubabera ishingiro ry’iterambere.

Ati: “Burya umuntu yakwiba amafaranga, agasenya n’inzu utuyemo ariko ntiyasenya ikiri mu mutwe wawe. Iyo umukozi afite impamyabushobozi abakoresha bamuha agaciro.

Yasabye  abakora mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro  gukora kinyamwuga kandi ababakoresha bakabaha ibihembo bikwiye, bijyanye n’umurimo bakoze.

Yibukije ko abashoramari muri urwo rwego bagomba guha amasezerano y’akazi abakozi babo n’ibindi bagenerwa n’amategeko agenga umurimo kugira ngo bakore batekanye.

REWU itangaza ko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro hamaze kwigishirizwa ku murimo abakozi  4 850 bahabwa impamyabushobozi barimo 2 150 bazihawe ku wa Kane tariki ya 4 Ukuboza 2025.

Abacukura amabuye y’agaciro batarabyize bahawe impamyabushobozi
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ikigo rushinzwe Mine, Peterole na Gaz mu Rwanda (RMB)  Uwase Alice yashimangiye ko kwigishiriza abakozi ku murimo ari ingenzi kuko ubumenyi bubabera ishingiro ry’iterambere.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA