Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yatangaje ko 22% by’abana mu Rwanda, batagerwaho na serivisi zitangirwa mu bigo mbonezamikurire y’abana bato, bityo isaba inzego bireba, gufatanya kugira ngo abo bana bagerweho n’izo serivisi.
Byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2024, ubwo hatangizwaga inama nyunguranabitekerezo y’iminsi itatu igamije guteza imbere ibigo mbonezamikurire y’abana bato (ECDs), yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) ku bufatanye n’Imbuto Faundation n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Ni inama yitabiriwe n’abantu 350 bafite mu nshingano guteza imbere imibereho y’umwana, barimo abo mu nzego za Leta iz’abikorera abanyamadini n’abahagarariye imiryango itari iya Leta baturutse mu Gihugu hose.
Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF Batamuriza Mireille, watangije iyo nama, yasabye inzego bireba gushyira hamwe mu gufasha abana bataragerwaho na serivisi z’ibigo mbonezamikurire zikabageraho.
Yagize ati: “Kwita ku bana bakiri bato bidufasha kugabanya ibibazo bahura na byo, kugabanya igwira, harimo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, kurinda ibyahungabanya imikurire ye, ya makimbirane yo miryango tubona. […] Turacyafite abana bagera kuri 22% batagerwaho na servisi z’Ibigo Mbonezamikurire y’Abana Bato (ECD).”
Batamuriza yasabye inzego bireba gufatanya mu kunoza serivisi zitangirwa muri za ECDs kugira ngo zigezwe ku bana zujuje ubuziranenge.
Muri servisi zitangirwa muri ECD, harimo guha imirire yuzuye umwana n’umugore wonsa, kwita ku buzima bw’umana n’umugore wonsa, isuku n’isukura, kurinda umwana ihohoterwa, kumutegura kwiga harimo kumukangurira ubwonko hakiri kare n’ibindi.
Bamwe mu baturage bajyanye abana mu bigo mbonezamikurire y’abana bato (amarerero akorera mu ngo) bahamya ko byatumye bagira ikinyabupfura ndetse no kwiyungura ubumenyi.
Nyirabagenzi Thacienne wo Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo yabwiye Imvaho Nshya ati: “Ni ibyishimo kuba abana bacu biga muri aya marero, abana bacu baratunaniraga ugasanga bagiye mu buzererezi, yatangira n’ishuri akaba uwanyuma. Kubera ko babanza kunyura muri ibi bigo bahererwamo ubumenyi.Aya marerero adufatiye runini.”
Mukamakuza, utabana n’umugabo yavuze ko kurera abana wenyine byamugoraga ariko aya marero yamufashije mu burezi bwabo ati: “Umwana wanjye yavuye ahantu habi, nari umugore wirirwa azererana agataro ku muhanda. Yarungutse ubu azi kubara, kuva kuri rimwe kugeza ku icumi. Yaratinyutse, yahoraga nta byishimo afite, ariko aho namujyaniye mu irerero hari icyahindutse kuri we”.
Mu 2011 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda Mbonezamikurire y’Abana Bato (ECD) hagamijwe kugabanya imirire mibi ndetse n’ibibazo bijyanye n’igwingira ry’abana.
Aha abana bararerwa, bakanakangurirwa ubwonko ku buryo hakoreshejwe integanyanyigisho yagenwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana (NCDA).
Umuyobozi wungirije wa NCDA Gilbert Munyemana, yavuze ko hakomeje gushyirwamo imbagara kugira ngo abana bose bagezwe mu bigo mbonezamikurire.
Ati: “Muri 2016 twari dufite abana 17% bari mu bigo mbonezamikurire, ubu turi kuri 78%, bagerwaho n’izo servisi. Ibyo bikaba byaraturutse kuri gahunda ya Leta y’uko izo serivisi zitangirwa ku mashuri ahubwo zikaba zishobora gutangirwa n’ahegereye abaturage.
Hari aho benshi bakoresha inzu zitakoreshwaga mbere, aho insengero zakoreshwaga ku wa Gatandatu cyangwa ku Cyumweru gusa, ubu zikaba zishobora gukoreshwa n’iyindi minsi, ariko hakaba n’ikindi gice kinini cyane cya ECD zikorera mu ngo z’abaturage; ingo 15 cyangwa 20, abana baho bagahitamo urugo rumwe bahererwamo izo servisi.”
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ingo mbonezamikurire zita ku bana bato, 31,638 zifite abita ku bana babatoza uburere bwiza (Caregivers), 101,809.
Mu 2023, NCDA yatangaje abana barenga miliyoni 1.1 bari mu ngo mbonezamikurire. Abari mu ngo mbonezamikurire z’icyitegererezo bagera ku bihumbi 32, abo mu ziri ku bigo by’amashuri ni ibihumbi 400, bangana na 38%, abana barererwa mu ngo mbonezamikurire zo ku nzego z’ibanze ni ibihumbi 90% bangana na 8%.
Ni mu gihe abarererwa mu ngo mbonezamikurire zikorera mu ngo z’abaturage barenga ibihumbi 500, bangana na 51%.