Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yatangaje ko mu ibarura yakoze mu mpera z’umwaka w’amashuri 2024/2025, ryerekanye ko nubwo abana benshi bagejeje igihe cyo kwiga bitabira ishuri mu gihugu hose ku rugero rwa 92%, abiga mu byiciro bihuye n’imyaka yabo bangana na 61%.
Byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Werurwe mu Nama yahuje inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’uburezi, yigaga ku iterambere ryabwo kuva ku rwego rw’inshuke kugera ku mashuri makuru. MINEDUC yagaragaje ko muri rusange, abanyeshuri biga mu Rwanda basaga miliyoni 4 n’ibihumbi 557, bangana hafi na kimwe cya gatatu cy’abaturage bose.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko nubwo 92% by’abana bari mu ishuri ari intambwe ishimishije, hakiri ikibazo cy’uko benshi batiga mu byiciro bihuye n’imyaka yabo. Ati: “Ibi bitwibutsa ko kuba umwana yiga bidahagije; ni ngombwa no kureba ko ari mu cyiciro gikwiye ku myaka ye kandi agatera imbere neza.”
By’umwihariko, mu mashuri y’inshuke abayigamo bafite imyaka 3 kugera kuri 5 y’amavuko, bangana na 67%, ariko abiga mu mashuri ajyanye n’ikigero cy’imyaka bagezemo bangana na 50.7%. Abari mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bangana na 60% by’abagomba kwiga (bafite imyaka 12 kugeza kuri 14 y’amavuko), aho abahiga bijyanye n’imyaka yabo bangana na 15%.
Ku rundi ruhande ariko abanyenshuri biga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A Level) bangana na 37,1% by’abagomba kwiga (bafite imyaka 15-17), aho abafite imyaka ijyanye n’icyiciro barimo bangana na 9,5%.
Ubucucukike mu mashuri bukomeje kwigaragaza
Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, u Rwanda rwari rufite amashuri y’inshuke 4,221, abanza 4,086, ayisumbuye 1,984 n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET) 581. Iyo Minisiteri yatangaje ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kwigisha benshi, ubucucike mu mashuri buracyari ikibazo.
Mu mashuri y’inshuke, impuzandengo y’abana mu ishuri rimwe ni 68, mu gihe muri gahunda ya kabiri ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST2) yo kuva mu 2024-2029, hateganyijwe ko batagomba kurenga 57 muri buri shuri. Mu mashuri abanza, impuzandengo ni 61 mu ishuri rimwe, ariko intego akaba ari 59.
Ku rundi ruhande, amashuri yisumbuye agaragaza umubare uri hasi w’abayigamo ugereranyije n’abanza, aho mu ishuri habarirwa abanyeshuri 37, naho mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi-ngiro (TVET) bakaba 31 kuri buri shuri.


