Mu Rwanda abarya ruswa n’abayijandikamo bararye bari menge- Umuvunyi Mukuru
Ubutabera

Mu Rwanda abarya ruswa n’abayijandikamo bararye bari menge- Umuvunyi Mukuru

UWIZEYIMANA AIMABLE

December 9, 2024

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yasabye Abanyarwanda cyane cyane abayobozi n’abandi bijandika mu byaha bya ruswa kubireka, kuko ruswa ari icyaha kidasaza kandi inzego za Leta zishinzwe kuyirwanya ziticaye ku buryo ntaho bazahungira.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukuboza 2024, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Ruswa, wizihirijwe mu Karere ka Muhanga ku rwego rw’Igihugu.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine avuga ko abarya ruswa bakwiye kubicikaho, kuko inzego z’Igihugu zishinzwe kuyirwanya ziticaye, kandi ntaho bazacikira ubutabera kuko ruswa ari icyaha kidasaza.

Ati: “Ruswa ubundi iba mu byiciro bitandukanye, kuko hari ruswa ishingiye ku gitsina, ruswa y’amafaranga n’izindi zitandukanye zirimo n’ishingiye ku kimenyane. Rero navuga ko abakijandika mu byaha bya ruswa bakwiye kubireka bakarya bari menge kuko icyaha cya ruswa ntigisaza.”

Yongeyeho ati: “ Si nka kumwe umuntu akora icyaha akajya kwihisha akajijisha akazagaruka nyuma, kuko kuri ruswa ho si ko bimeze kubera ko uwakoze icyaha gishingiye kuri yo igihe cyose azakiryozwa kuko kitari mu byaha bisaza mu Rwanda rwacu.”

Akomeza kandi asaba urubyiruko, gufatanya n’inzego z’Igihugu mu kurwanya ruswa nkuko ari imbaraga z’Igihugu cy’ejo hazaza.

Ati: “Hagendewe ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa igira iti ‘Dufatanye n’urubyiruko mu kurwanya ruswa dutegura inyangamugayo z’ejo hazaza, ndashishikariza urubyiruko gufatanya n’inzego z’Igihugu kurwanya ruswa, kuko ari wo murongo igihugu kihaye wo kurema inyangamugayo z’ejo hazaza zizakomeza kubaka igihugu kizira ruswa.”

Ringweneza Bienvenue umwe mu rubyiruko avuga ko urubyiruko bafite intego yo gukorana n’inzego zitandukanye z’igihugu mu gutanga amakuru kuri ruswa.

Ati: “Jyewe nk’urubyiruko nubwo igihugu cyanjye cy’u Rwanda hari aho kigeze kirwanya ruswa, mfite gahunda yo gufatanya n’urundi rubyiruko, mu gutanga amakuru ahavugwa ruswa ariko kandi tukanagira uruhare mu kurwanya ya yindi ishingiye ku gitsina usanga ivugwa mu mitangire ya serivise.”

Mugenzi we witwa Uwambayinema Lidivine uvuka mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, avuga ko ruswa ari mbi kandi nawe afite intego yo gufatanya n’urubyiruko bagenzi be mu kuyirwanya batanga amakuru ku nzego za Leta.

Ati: “Jyewe icyo navuga ruswa ni mbi ku gihugu no ku bukungu bw’Igihugu kugeza mu miryango tuvukamo. Rero jyewe nk’urubyiruko niteguye gufatanya n’inzego zitandukanye za Leta, ndwanya nkanaharanira ko ruswa icika burundu cyane cyane imwe ishingiye ku gitsina ivugwa cyane mu mashuri mu mitangire ya serivisi no mu kazi.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi asaba urubyiruko gufatanya n’inzego za Leta kugira ngo u Rwanda ruzabashe kugera ku ntego y’uko mu mwaka wa 2050, ruzaba ari urwa mbere ku Isi.

At: “Ubungubu dushyize imbaraga ku gusaba urubyiruko gushyira imbaraga mu gufasha inzego za Leta cyane cyane gukorana nazo, rukagira uruhare mu gukumira ruswa n’akarengane kugira ngo u Rwanda ruzabashe kugera ku ntego rwihaye y’uko mu mwaka wa 2050 ruzaba rwamaze kugera ku mwanya wa mbere ku Isi mu gukumira ruswa n’akarengane.”

Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Ruswa ukaba usanze u Rwanda mu kurwanya ruswa n’akarengane ruri ku mwanya wa mbere mu bihugu umunani bigize akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, rukaba kandi urwa kane muri A furika yose, mugihe ku si u Rwanda ruza ku mwanya wa 49 mu kurwanya ruswa n’akarengane.

U Rwanda rukaba rufite intego yo kuba mu mwaka wa 2050, ruzaba rwageze ku mwanya wa mbere ku Isi mu kurwanya ruswa n’akarengane.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA