Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze, RMB, cyatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe mu Kiyaga cya Kivu, bwagaragaje ko hari amariba 13 agaragaramo ibimenyetso bya peteroli.
RMB yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2025, mu biganiro Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore bagiranye na Minisiteri y’Ibidukikije n’ibigo biyishamikiyeho birimo RMB n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA).
Baganiraga kuri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2023-2024 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2024-2025.
Umuyobozi Mukuru wa RMB, Kamanzi Francis yavuze ko nyuma yo kubona amariba13 mu kiya cya Kivu, hasigaye kumenya neza ingano ya peteroli iri muri icyo kiyaga n’ikiguzi byasaba ngo icukurwe.
Yagize ati: “Inkuru nziza ni uko dufite peteroli. Ubushakashatsi bw’ibanze bwakozwe hariya mu Kivu habonetsemo amariba 13 agaragaza ibimenyetso bya peteroli.”
Yongeyeho ati “Uhereye hariya ruguru muri Uganda bayibonye hariya ruguru mu Kiyaga cya Albert kandi bivugwa ko ari ikibaya kimwe kimanuka mu Kivu kikagera mu kiyaga cya Tanganyika. Bavuga rwose ko hari peteroli.”
Yongeyeho ati: “Ibimenyetso byagaragaje ko hari Peteroli harimo Peteroli, ubu turimo gushaka abantu babizobereye, bagashaka amafaranga akenewe, hanyuma ugashyiramo amafaranga uzi, ni ibintu biba bihenze.”
Kamanzi yabwiye Abadepite ko hari amahirwe menshi ko Peteroli iri mu Kiyaga cya Kivu ari nyinshi kurusha iyabonetse mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Ati “Ikivu cyacu cyo ni kirekire kurusha ziriya nyanja zindi, bakavuga ko rero dushobora kuba dufite na peteroli nyinshi kuruta n’ibindi bihugu bidukikije.”
“Ubushakashatsi bwa mbere bwarakozwe, hasigaye ubundi bwa kabiri, ubwo ni ukujya hasi [drilling], bagakurayo ibimenyetso hasi, bakajya muri laboratwari kureba ngo ese peteroli dufite ingana iki, ni bwoko ki, ese yacukurwa igacuruzwa ikavamo? Hari ubwo ushobora gusanga igishoro cyo kuyicukura kiruta n’icyavamo. Ni ugukora izo nyigo zose.”
Kamanzi yumvishije ko u Rwanda rurimo gukorana n’abarimo gucukura Peteroli yabonetse muri Uganda, kuko babona ko ari bo bizoroha mu kuyicukura, mu gihe yabonetse, aho yajya inyuzwa mu nyanja y’u Buhindi.
Mu 2019 ni bwo RMB, yatangaje ko ubushakashatsi bwatangiye gukorwa mu mwaka wa 2014, bugaragaza ko mu Rwanda hari peteroli mu Kiyaga cya Kivu no mu duce dukikije Pariki y’Igihugu ya Nyungwe igisigaye akaba ari ukumenya ingano y’iyo peteroli.
Mu gihe u Rwanda rukomeje kureba niba koko mu kiyaga cya Kivu no mu nkengero zacyo hari peteroli, nyuma yo kuvumbura peteroli muri Uganda mu 2018, abashakashatsi bahamya ko muri aka Karere k’Ibiyaga Bigari hashobora kuba hari peteroli ibihugu bigatuyemo bishobora kuba bihuriyeho.
Raporo y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yashyizwe ahagaragara mu nama ya karindwi y’uyu muryango ivuga ku bushakashatsi bwa peteroli mu karere (EAPCO) yabereye mu Rwanda muri Gicurasi 2016, igaragaza ko mu bihugu bya EAC havumbuwe peteroli ibarirwa agaciro kagera muri miliyari 2 na miliyoni 300 ishobora gucukurwa.
Muri Kamena 2016, u Rwanda rwasohoye itegeko rigenga ubushakashatsi kuri peteroli n’imicukurire yayo mu Rwanda hagamijwe guteganya igenzura ry’imirimo ijyana na peteroli igihe bazaba batangiye kuyicukura, aho kompanyi yakwifuza kuyicukura izajya ihabwa icyangombwa kimara imyaka 25.
Mu gihe u Rwanda rwaba rubonye Peteroli yo gucukura, rwaba rubaye igihugu cya gatatu mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba kivumbuwemo peteroli nyuma ya Sudani y’Epfo na Uganda.