Hoteli zo mu Rwanda zimaze kugeza ku byumba 21.000, bikaba byariyongereye bivuye ku byumba 17,078 byabarurwaga mu mwaka wa 2020 nk’uko bishimangirwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR).
Raporo y’ibarurishamibare ngarukamwaka ya 2024, igaragaza ko muri rurusange hoteli zavuye kuri 870 zikagera ku 1.189 zibarurwa uyu munsi, bityo ibyumba 4.154 bishya bibarurwa muri hoteli 319 nshya zubatswe.
Mu mwaka wa 2008 mu gihugu habarurwaga ibyumba bya hoteli 3.282, bikaba byariyongereye bivuye kuri 651.
Uturere dufite hoteli nyinshi kurusha utundi ni aka Bugesera, Gasabo, Gatsibo, Huye, Gicumbi, Karongi, Kicukiro, Kirehe, Muhanga, Musanze, Ngoma, Nyagatare, Nyamasheke, Nyarugenge, Rubavu, Rusizi, na Rwamagana.
Raporo igaragaza ko Akarere ka Bugesera kuri ubu gafite ibyumba bya hoteli 972 bivuye kuri 389 byabarurwaga mu mwaka wa 2020.
Nubwo Akarere ka Gasabo kabarurwamo ibyumba bya hoteli 4.140 uyu munsi, mu mwaka wa 2020 kari gafite ibyumba 4. 851.
Akarere ka Gatsibo kageze ku byumba bya hoteli 209, bivuye ku 120 mu mwaka wa 2020, Akarere ka Gicumbi ko kageze ku byumba bya hoteli 294 aho byavuye ku 185 mu mwaka 2020.
Akarere ka Huye na ko kagejeje lku byumba 852 kavuye ku byumba 738, naho aka Karongi kakaba gafite ibyumba bya hoteli 807 kavuye ku byumba 644.
Akarere ka Kicukiro kageze ku byumba 1.751 kavuye ku byumba bya hoteli 1.299 mu mwaka wa 2020. Ibyumba byo mu Karere ka Kirehe byavuye kuri 51 bikagera kuri 301 na ho mu Karere ka Muhanga ho ibyumba byavuye kuri 371 bigera kuri 530.
Umubare w’ibyumba bya hoteli mu Karere ka Musanze byavuye ku 1.331 kugeza ku 2.003 na ho mu Karere ka Ngoma ho byazamutse bivuye kuri 205 bigera kuri 502.
Umubare w’ibyumba mu Karere ka Nyagatare byiyongereye biva kuri 244 bigera kuri 552, mu gihe mu Karere ka Nyamasheke byavuye ku 155 bigera kuri 224.
Ibyumba bya hoteli mu Karere ka Nyarugenge na byo byavuye ku 2.996 bigera ku 3.152 na ho Akarere ka Rubavu ibyumba byavuye ku 1.210 byabarurwaga mu mwaka wa 2020 bagera ku 1.703.
Mu Karere ka Rusizi, ibyumba bya hoteli byavuye kuri 717 bigera ku 1.042 mu gihe Akarere ka Rwamagana gafite ibyumba 491 bivuye kuri 348 byabarurwaga mu mwaka wa 2020.
Uturere dufite ibyumba bya hoteli bikeya ni aka Nyabihu gafite ibyumba 30, Gisagara ifite 29, Burera igite 42, Gakenke ifite 43, Ngororero ifite ibyumba 60, Ruhango ifite ibyumba 70, na Rulindo ifite ibyumba 65.
Intego yo mu myaka itanu iri imbere
Muri nzeri 2024, Ishami rishinzwe Ubukerarugendo mu Rugaga rw’Abikorera (PSF) ryatangaje ko intego ari iyo kugera ku byumba bya hoteli 35.000 mu myaka itanu iri imbere, bikazaba bivuye ku 10.000 byabarurwaga mu myaka itanu ishize.
Umubare w’ibikorwaremezo by’ubukerarugendo wavuye kuri 450 ugera ku 1.360 mu myaka itanu ishize. Urwego kuri ubu rukoresha abantu 165.000 mu gihugu hose.
Mu gihe umubare w’abasura u Rwanda ukomeza kwiyongera, ishoramari mu kongera ibyumba bya hoteli ryitezweho kurushaho kwiyongera nk’uko bishimangirwa n’ubuyobozi bwa PSF.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) gitangaza ko u Rwanda rwakiriye abarusura bavuye mu mahanga basaga miliyoni 1.4, bakaba bitezweho kuzaba bikubye kabiri mu mwaka wa 2029.
Umubare w’abasura Pariki z’Igihugu bariyongereye baturutse ku 36.019 mu mwaka wa 2020 bagera ku 135,869 mu mwaka wa 2023.
Raporo igaragaza ko 30% basuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, 55% basura Pariki y’Igihugu y’Akagera, 15% basura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kandi abenshi babaga ari abanyamahanga.
Raporo ya NISR ishimangira ko mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2024 ba mukerarugendo basuye u Rwanda baguze iby’agaciro ka miliyoni 267.71.