Mu Rwanda hari abana 328 babana na ba nyina mu magororero  
Ubutabera

Mu Rwanda hari abana 328 babana na ba nyina mu magororero  

ZIGAMA THEONESTE

February 19, 2026

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yatangaje ko mu magororero ane y’abagore ari mu Rwanda habarizwamo abana 328 babana na ba nyina bari kuhagororerwa, muri abo bana 44 bamaze kuzuza imyaka itatu iteganywa n’itegeko ngo bashakirwe imiryango ibakira ariko bakaba batarayibona.

Abo bana bari mu magororero ya Musanze, Nyarugenge, Nyamagabe na Ngoma. Muri ayo magororero kandi hari n’abagore umunani batwite.

Ibi byagarutsweho ku wa Kabiri, tariki ya 19 Gashyantare 2025, mu biganiro Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside bagiranye na MIGEPROF, bishingiye kuri raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’umwaka wa 2024/2025.

Minisitiri wa MIGEPROF Uwimana Consolée, yagaragaje ko imibare iheruka yo mu kwezi k’Ugushyingo 2025, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana cyasanze abana bari mu magororero ari 328.

Yagaragaje ko umugore cyangwa umukobwa, iyo ageze ku igororero inzego zibishinzwe zibanza kumupima harebwa niba atwite kugira ngo yitabweho by’umwihariko, mu gihe umugore uhawe igihano cy’igifungo afite umwana uri munsi y’imyaka 3, abana na we mu igorero, yakuzuza itatu agashakirwa umuryango.

Yagize ati: “Harimo abakobwa 171 n’abahungu 157. Igororero rya Nyarugenge ni ryo rifite abana benshi bangana na 194, Ngoma 80, Nyamagabe 71, na Musanze harimo 63”.

Muri abo 149 bari mu bigo mbonezamikurire (ECD). Yagaragaje ko iyo umwana amaze kuzuza imyaka 3, Ikigo cy’lgihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) bafatanya mu gushakira abana umuryango ubakira.

Abadepite basaba ibihano nsimburagifungo ku babyeyi bafite abana bato

Abadepite bagaragaje impungenge ku burere bw’abana bafite ba nyina bafunzwe, haba abari mu magororero na bo ndetse n’abasigara mu miryango mu gihe ba nyina bari kugororwa.

Depite Sibobugingo Gloriose yavuze ko hakwiye gutekerezwa ku bihano bisimbura igifungo ku bagore bakoze ibyaha ariko bafite abana bato bakeneye kubaba hafi. 

Yagize ati: “Ni byo uwakoze icyaha agomba guhanwa, ariko dufite n’ubundi buryo bwo guhana butari igifungo. Mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw’umwana, igifungo ntigikwiye kuba ari kuba ari yo mahitamo ya mbere, hakoreshwa n’ubundi buryo bwatuma umubyeyi akomeza kwita ku mwana we.”

Depite Kayigire na we yagaragaje ko nubwo kudahana bidashyigikirwa, ku mubyeyi waguye mu cyaha bikwiye ko hashakwa uburyo butuma atajyanwa mu igororero mu gihe afite abana bato akeneye kurera.

Impungenge ku burere bw’abana bashyikirizwa imiryango

Depite Mukeshimana Lydia yagaragaje ko hari abana bashyikirizwa imiryango ariko ntibarererwe mu buryo buboneye, ndetse bamwe bakakirwa kubera inyungu z’amafaranga cyangwa ubufasha bakeka ko bazahabwa.

Yavuze ko hari n’abana batabona imiryango ibakira, asaba MIGEPROF gusobanura ingamba ifite zo kubashakira aho barererwa, cyangwa niba hatashyirwaho ibigo byihariye bibakira.

Yagarutse no ku kibazo cy’abana bafite amateka akomeye, nko kuba umwe mu babyeyi yarishe undi, bigatuma imiryango yo ku mpande zombi ibafata nk’inzigo, bikagira ingaruka ku mibereho yabo.

Abadepite banabajije uko Minisiteri ifasha abitwa “Malayika Murinzi” bahabwa kurera abana badafite ababyeyi babitaho, cyane ko bamwe bashobora guhura n’ibibazo by’ubukene.

Hari gutekerezwa ku kugabanya ibihano ku bafite abana bato

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee, yavuze ko bari kugirana ibiganiro n’inzego z’ubutabera ku buryo abagore bafite abana bato bashobora kugabanyirizwa ibihano cyangwa bagahabwa ibindi bisimbura igifungo.

Yasobanuye kandi ko guhitamo “Malayika Murinzi” bisaba ko uwatoranyijwe aba ari inyangamugayo, afite nibura imyaka 35 y’amavuko, kandi ko mu gihe bigaragaye ko umwana afashwe nabi, amasezerano aseswa agahita ajyanwa ahandi.

Ku bijyanye n’abana 44 barengeje imyaka itatu batarabona imiryango ibakira, Minisitiri Uwimana yavuze ko akenshi biterwa n’uko bamwe muri bo bafite ubumuga cyangwa uburwayi bukomeye, bigatuma kubona imiryango ibakira bigorana. Icyakora, yavuze ko inzego zibishinzwe zikomeje gushyira imbaraga mu kubashakira imiryango ibakira.

MIGEPROF yemera ko ikibazo kigihari, ariko igashimangira ko gukomeza gushakira abo bana imiryango iboneye no kurengera uburenganzira bwabo biri mu byihutirwa.

Minisitiri wa MIGEPROF Uwimana Consolée yagaragaje ko mu magororero y’u Rwanda habarurwa abana 328 babanamo na ba nyina
Depite Sibobugingo Gloriose yavuze ko hakwiye gutekerezwa ku bihano bisimbura igifungo ku bagore bakoze ibyaha bafite abana bato

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA