Mufti Sindayigaya yasabye Abayisilamu gukomeza kurangwa n’ibikorwa byiza
Imibereho

Mufti Sindayigaya yasabye Abayisilamu gukomeza kurangwa n’ibikorwa byiza

MUTETERAZINA SHIFAH

March 20, 2026

Mufti w’u Rwanda Musa Sindayigaya yasabye abayisilamu gukomeza kurangwa n’ibikorwa byiza nubwo basoje igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan.

Ni bimwe mu bikubiye mu butumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026, mu isegesho ryo gusoza uko kwezi ibizwi nka Eidil Fitri ku bayisilamu ku rwego rw’Igihugu bikaba byabereye i Nyamirambo kuri Pele Stadium.

Mufti Sindayigaya yabwiye Abayisilamu ko igisibo bari bamazemo ukwezi ari nk’ingando cyangwa umwiherero bityo bikwiye kubafasha gukomeza gukora ibyiza.

Ati: “Kuba tugisoje ntabwo tugomba guhagarika ibikorwa byiza, ntitugomba guhagarika gusenga, gufasha abatishoboye, ahubwo umunyabwenge agikuramo imbaraga.”

Yakomeje agira ati: “Ibikorwa byiza ni ibikorwa bikomeza, ntabwo ari ibikorwa bihagararira aho ngaho, kabone nubwo byaba ari bike ariko bigakorwa mu buryo buhoraho.”

Eidil Fitri ni Isengesho rikorwa ubwo Abayisilamu baba basoje igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan gufatwa nk’inkingi ya kane mu nkingi zubakiyeho idini ya Isilamu, ikaba yarategetswe buri muyisilamu kugira ngo n’uwishoboye yumve uko inzara iryana bityo ajye afasha abatabonye amafunguro atinuba.

Urugendo rutagatifu rw’abayisamu muri Arabia Saoudite rurakomeje

Mufti Sindayigaya kandi yatangaje ko nubwo mu Burasirazuba bwo hagati hari umutekano muke imyiteguro y’abifuza gukora umutambagiro mutagatifu usanzwe ubera muri Arabia Saudite, i Makkah, ikomeje kuko nta mpinduka ziratangazwa.

Nyuma y’igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan Abayisilamu babyifuza barakomeza bagasiba iminsi itandatu mu rwego rwo guherekeza ukwezi kwa Ramadhan no gukomeza gukora ibyiza bishingiye ku kwigomwa.

Gen Mukarakh Muganga ni umwe mu bitabiriye isengesho rya Eidil Fitri
Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Musa yasabye abayisilamu gukomeza kurangwa n’ibikorwa byiza

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA