Mugiraneza Frodouard wakiniraga APR FC yatijwe muri Police FC mu gihe cy’umwaka umwe.
Uyu mukinnyi ukina hagati yugarira yari amaze umwaka umwe muri iyi kipe y’Ingabo, yasinyiye Police FC amasezerano mwaka umwe, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Kanama 2025.
Mugiraneza Frodouard wari uherutse gutizwa AS Kigali aje nk’umusimbura wa Henry Musanga werekeje muri Club Africain yo muri Tunisia.
Yabaye umukinnyi wa gatandatu, Police FC yaguze muri iyi mpeshyi nyuma ya Nsengiyumva Samuel, Iradukunda Moria, Gakwaya Leonard, Kwitonda Alain Bacca, dayishimiye Dieudonné uzwi nka Nzotanga na Niyigena Abdoul yazamuye avuye muri Interforce FC.
Mbere yo kujya muri Ikipe y’Ingabo, Frodouard yakiniye Kiyovu Sports na Marines FC.