Mugisha Richard yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo w’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago (FERWAFA), asimbuye Kalisa Adolphe ’Camarade’ wari umazeho imyaka ibiri kuri uwo mwanya.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Kanama 2025 hatowe Komite Nyobozi nshya ya FERWAFA iyobowe na Shema Ngoga Fabrice, isimbuye iya Munyantwali Alphonse.
Nyuma yo gutorerwa kuyobora iri Shyirahamwe shema n’abo bazafatanya kuriyobora, bahisemo ko Mugisha Richard aba Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo.
Uyu mugabo si mushya muri ruhago y’u Rwanda kuko usanzwe ari Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekinike.
Mugisha yasimbuye Kalisa Adolphe ’Camarade’ wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA guhera muri Kanama 2023.
Amakuru avuga ko Bonnie Mugabe wigeze kuyobora Komisiyo y’Amarushanwa muri iri Shyirahamwe ari we uzahabwa uyu mwanya.
Kuri Ubu ni umukozi ushinzwe umutekano ku bibuga mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA)
Undi wahawe inshingano by’agateganyo ni Hakizimana Louis wongeye kugirwa Komiseri ushinzwe imisifurire kugeza habayeho Inteko rusange iteganyijwe mu Ukuboza 2025 izemeza komiseri mushya.
Komite Nyobozi nshya ya FERWAFA iyobowe na Perezida Shema Ngoga Fabrice, Mugisha Richard nka Visi Perezida wa mbere, uwa kabiri ni Me Gasarabwe Claudine, Komiseri ushinzwe imari ni Nshuti Thierry, ushinzwe amarushanwa ni Niyitanga Désiré.
Komiseri ushinzwe umupira w’abagore ni Gicanda Nikita, ushinzwe amategeko ni Me Ndengeyingoma Louise, Komiseri ushinzwe ubuvuzi ni Lt Col Mutsinzi Hubert naho Komiseri ushinzwe imisifurire ni Hakizimana Louis.