Muhadjiri Hakizimana yatandukanye na Police FC
Siporo

Muhadjiri Hakizimana yatandukanye na Police FC

SHEMA IVAN

October 16, 2025

Ikipe ya Police FC yatangaje ko ku bwumvikane bw’impande zombi, yatandukanye Muhadjiri Hakizimana wayikiniye imyaka itatu mu bihe bibiri bitandukanye.

Iyi kipe yabitangaje kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Ukwakira 2025, ibinyujije mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Muhadjiri ukina mu kibuga hagati afasha abasatira izamu, atandukanye na Police FC nyuma yo kutabona umwanya uhagije wo gukina kuva umutoza mushya Ben Moussa yatangira gutoza iyi kipe mu mpeshyi.

Hakizimana Muhadjiri yageze muri Police FC bwa mbere mu 2021 avuye muri AS Kigali, mu 2022 yerekeje AlKholood FC yo mu cyiciro cya kabiri muri Arabie Saoudite yamaze amezi atandatu gusa yongera kugaruka muri Mutarama 2023.

Mu myaka ibiri yari amaze muri Police FC yayifashije kwegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2024, Igikombe cy’Intwari ndetse na Super Cup 2024.

Uyu mukinnyi abisikanye na Imanishimwe Djabel uherutse gusinya umwaka umwe.

Nyuma y’Iminsi itatu ya Shampiyona y’u Rwanda, iyi kipe ya Police FC ni yo imaze gutsinda imikino yose, ikaba ifite amanota icyenda ikanayobora urutonde.

Hakizimana Muhadjiri yatandukanye na Police FC yakiniye imyaka itatu

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA