Muhanga: 5 bakekwaho gutema abanyerondo batawe muri yombi
umutekano

Muhanga: 5 bakekwaho gutema abanyerondo batawe muri yombi

HABIMANA Eric

January 19, 2026

Inzego zishinzwe umutekano mu Ntara y´Amajyepfo zatangaje ko zamaze guta muri yombi abantu batanu bacyekwaho guhungabanya umutekano mu Karere ka Muhanga, baherutse gutema abanyerondo ahagana sasaba z´ijoro taliki ya 18 Mutarama 2026.

Kuri ubu Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y´Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yemereye Imvaho Nshya iby’ayo makuru y´itabwa muri yombi ry´abo bagizi ba nabi, aho ku itariki ya 18 Mutarama 2026 bari bamaze guta muri yombi abantu babiri hakirimo gushakisha abandi batatu.

Ati “Ni byo koko ku bufatanye n´inzego z´umutekano abantu batanu bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu itemwa ry´abanyerondo no kwiba umucuruzi bimwe mu bicuruzwa bye bagahita batoroka, abantu babiri batawe muri yombi mbere, bituma na bo bavuga bagenzi babo batatu bari basigaye, ubu na bo twamaze kubafata aho bafungiye kuri Station ya Polisi ya Nyamabuye.”

Akomeza avuga ko abo batatu bafashwe urebye ari bo basa naho babaga bayoboye ibyo bikorwa by´ubugizi bwa nabi no guhungabanya umutekano w´abaturage.

Ati “Urebye ku makuru y´ibanze ni uko bariya batatu basa naho ari bo bayoboraga bagenzi babo bakanacura iyo migambi yaho bari buhungabanye umutekano, ariko kandi n´abandi bafite iyo mitekerereze rwose nabagira inama yo kubivamo kuko ntabwo bizabahira”.

Yasobanuye kandi ko abafashwe bigaragara ko bakiri bato gusa aho gukora bo bigasa naho bahisemo inzira igayitse no kubaho batakoze, nubwo bimeze bityo ariko aba bagizi ba nabi bavuye mu Kagari ka Remera bahita bakomereza mu Kagari ka Gahogo.

Ati: “Aho amakuru twaje kumenya ni uko ahagana saa cyenda za mugitondo taliki ya 18 Mutarama 2026 bateye abashinzwe umutekano barinda ahakorera umushinga wa Tubeheza ndetse naho bacaginga batiri za moto za Spiro ahazwi nko kuri GEMECA mu Mudugudu wa Nyarucyamo III, maze barwana na bo gusa ku bw´amahirwe ho ntibagira umuntu batema.”

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA