Muhanga: 50 batawe muri yombi bagiye kwishyurwa amafaranga bakoreye mu bunyogosi
Ubutabera

Muhanga: 50 batawe muri yombi bagiye kwishyurwa amafaranga bakoreye mu bunyogosi

HABIMANA Eric

March 16, 2026

Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko yataye muri yombi abantu 50 bakekwaho gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe buzwi ku izina ry’ubunyogosi, bafatiwe mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye ubwo bari bahuriye hamwe bagiye guhembwa amafaranga y’akazi bari bamaze iminsi bakora mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

‎Aya makuru yatangiye kumenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Werurwe, nyuma y’uko abaturage babonye imodoka za Polisi zitwara abantu benshi mu masaha ya nijoro, bamwe bakeka ko ari abafashwe mu mukwabu usanzwe ukorwa mu guhashya ibyaha.

‎Umwe mu baturage wahaye amakuru Imvaho Nshya yagize ati: “Hari abantu twabonye imodoka za Polisi zipakiye, tubanza gutekereza ko ari abafatiwe mu mukwabu usanzwe kuko bari benshi cyane.”

‎Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yemeje aya makuru avuga ko abafashwe ari abantu basanzwe bagaragara mu bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage, cyane cyane ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

‎Yagize ati: “Ni byo koko, mu ijoro ryacyeye Polisi yafashe itsinda ry’abasore basanzwe bagaragara mu bikorwa bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage. Bose bahuriye ku gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe. Bajyaga bagaba udutero shuma ku bigo bikora ubucukuzi bwemewe, bakahateza umutekano muke bagamije kwiba amabuye y’agaciro.”

‎Yakomeje avuga ko abo bantu bafashwe hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abaturage, agaragaza ko hari aho bari bapanze guhurira n’ababakoreshaga muri ibyo bikorwa kugira ngo babahembe amafaranga y’akazi bari baherutse gukora.

‎Polisi ivuga ko muri abo bafashwe harimo n’abakekwaho kuba abayobozi cyangwa abategura ibyo bikorwa, bamwe bakaba bafite aho bahuriye n’ikorwa ry’ubucukuzi mu birombe bitandukanye.

‎CIP Kamanzi yanaboneyeho kwibutsa ko umuntu wese ushaka gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro abinyujije mu buryo bwemewe agomba kwegera inzego zibishinzwe akabona ibyangombwa, kuko ubucukuzi bukorwa mu buryo butemewe butazigera bwihanganirwa.

‎Ati: “Mu bafashwe harimo n’abagiye bakunda kumvikana mu bikorwa byo guteza umutekano muke mu birombe. Ayo matsinda abaturage bavuga amazina yayo kuko ariko bo  bayita, ariko mu by’ukuri bose bahuriye ku gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

‎Yanaboneyeho gusaba abaturage kwirinda ibikorwa by’ubujura n’ibindi bihungabanya umutekano, anihanangiriza abashora abantu mu bikorwa bitemewe ko na bo batazabura gukurikiranwa n’amategeko.

‎Kuri ubu, aba bantu bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uruhare rwa buri wese muri ibyo bikorwa.

‎Ibi bibaye nyuma y’aho mu cyumweru gishize abantu batanu bapfiriye mu birombe byo mu Karere ka Muhanga, aho inzego zibishinzwe zatangaje ko bari bagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe bagahura n’impanuka.

‎Muri iyo mpanuka ya mbere, abantu bane bahise bitaba Imana,Nyuma y’aho, abandi bantu bane bongeye kujya gucukura mu kirombe cya kampani ikorera ubucukuzi mu Murenge wa Muhanga, ariko nacyo kirabagwira. Batatu bajyanywe kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Mata, mu gihe umwana w’imyaka 13 yahise ahasiga ubuzima.

‎Ibi byatumye inzego z’umutekano zongera imbaraga mu kurwanya ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro, kuko bukomeje guteza impanuka no guhungabanya umutekano w’abaturage.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA