Muhanga: Abantu 4 bishwe n’amazi abasanze mu kirombe 
Amakuru

Muhanga: Abantu 4 bishwe n’amazi abasanze mu kirombe 

HABIMANA Eric

March 13, 2026

Abantu bane bo mu Karere ka Muhanga bapfuye mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira iryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe, bazize amazi yabasanze mu kirombe barimo gukoreramo ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, 

Ibi byabereye mu Murenge wa Muhanga, Akagari ka Remera, mu Mudugudu wa Kiyoro, ahagana saa yine z’ijoro. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Dusabimana Thelesphore, yabwiye Imvaho Nshya ko ubuyobozi bwamenye ayo makuru bwihutira gufatanya n’abaturage gushakisha abo baturage bakaba babonetse bamaze gushiramo umwuka.

Yagize ati: “Aho bacukuraga hari hafi y’umugezi wa Kabere, maze amazi y’imvura amanuka ku musozi avanze n’ayawi n´itaka bibasanga mu kirombe, abarusha imbaraga barapfa.

Twamenye amakuru tubwiwe n’uwo bari kumwe, duhita tujya kubashakisha ariko baza kuboneka bamaze gupfa.”

Yakomeje avuga ko imirambo y’abo bitabye Imana yahise ijyanwa mu Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ikorerwe isuzumwa.

Yongeye gukangurira abaturage kwirinda ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, ashimangira ko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse bikagira ingaruka zikomeye ku miryango yabo.

Mubitabye Imana harimo, Nkurunziza Celestin w´imyaka 26, Nyandwi Alex w’imyaka 34, Niyodusenga Jean Bosco w´imyaka 25 na Ngirinshuti Emmanuel w´imyaka 29.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhanga buvuga ko mu gihe hagitegerejwe amakuru atangwa n’inzego zibifitiye ububasha, hateganyijwe kuganiriza abaturage ku ngaruka z’ubucukuzi butemewe,kwirinda ibiza ndetse no kwihanganisha imiryango yabuze abayo.

Bwasabye abaturage kwirinda gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe kuko ari byo biteza impanuka nk’izi ziteza imfu za hato na hato.

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze zaje guhumuriza abaturage zibasaba kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA