Bamwe mu barimu bari gukosora ikizamini cya Leta cy’ururimi rw’Ikinyarwanda bafite icyifuzo cy’uko Leta ibinyujijwe mu nzego zishinzwe uburezi, ikwiye kongera abarimu bafite ubumenyi bwo kwigisha abana bafite ubumuga.
Babishingira ku kuba usanga amashuri yo mu bice by’icyaro abana bafite ubumuga kwiga bibagora, kubera ko abarimu bafite ubumenyi bwo kwigisha abo bana ntabahari, ndetse n’abahari ugasanga bari kwigisha abana bafite ubumuga mu buryo busanzwe.
Ngendahimana Theobald umwe muri abo barimu bari gukosora ikizamini cya Leta cy’ururimi rw’Ikinyarwanda, avuga ko bakurikije ibyo abana bafite ubumuga bagiye basubiza hakwiye kongerwa imbaraga mu myigire y’abo bana cyane cyane ku ruhande rw’abarimu.
Ati: “Abanyeshuri turi gukosora harimo abafite ubumuga, ariko iyo urebye impapuro zabo usanga imyigire yabo ikwiye kongera abarimu bafite ubumenyi bwo kubigisha, by’umwihariko mu mashuri yo mu cyaro, kuko iwacu hari amashuri usanga usibye no kugira abarimu bafite ubumenyi bwo kwigisha abana bafite ubumuga, n’abasanzwe bigisha abo bana mu buryo bwa rusange nta kindi kiyongereyeho.”
Mukaneza Conselette umwari nawe avuga ko inzego w’uburezi zikwiye gushyira imbaraga mu myigire y’abana bafite ubumuga hashakwa abarimu bafite ubumenyi bwo kwigisha abo bana.
Aragira ati: “Jyewe mbona kwiga kw’abana bafite ubumuga by’umwihariko mu mashuri yo mu cyaro, hakirimo imbogamizi zishingiye ku kuba usanga nta barimu bahari bafite ubumenyi bwo kwigisha abana bafite ubumuga, ku buryo jyewe icyo mbona gikwiye gukorwa kugira ngo abo bana babashe kwiga neza, inzego z’uburezi, zikwiye gushyira imbaraga mu gushaka abarimu bo kwigisha abana bafite ubumuga ndetse n’abandi barimu bagahabwaho amahugurwa.”
Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu Gaspard avuga ko hari gahunda ihari yo gukomeza kwita ku myigire n’imyigishirize y’abana bafite ubumuga.
Ati: “Ni byo imyigire y’abana bafite ubumuga hakenewe gushyirwamo imbaraga, haba mu myigire, haba mu myigishirize ndetse no mu mitegurire y’ikizamini cya Leta kuri abo bana. Dufite gahunda yo kongerera ubumenyi abarimu bwo kwigisha abana bafite ubumuga, binyujijwe mu kubaha amahugurwa ajyanye no kwigisha abana bafite ubumuga, ndetse tukaba dufite na gahunda yo gukorana n’Inzego zibanze, kugira ngo abo bana bitabweho boherezwe mu mashuri cyane ko hari n’imiryango iba ibafite ariko ntibohereze ku ishuri”.
Minisiteri y’Uburezi itangaza ko haba ku banyeshuri bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza, abakoze ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye n’abasoza amashuri yisumbuye, hose harimo abanyeshuri bafite ubumuga bakoze ibizamini bya Leta.