Muhanga: Abarwayi bamaze igihe kirekire mu bitaro barashima ubwitange bw’abaganga

Muhanga: Abarwayi bamaze igihe kirekire mu bitaro barashima ubwitange bw’abaganga

HABIMANA Eric

March 16, 2026

Mu gihe abantu batekereza ko ibitaro ari inyubako n’imiti gusa, abarwariye mu Bitaro bya Kabgayi biherereye mu Karere ka Muhanga by’umwihariko abamaze igihe kirenga ukwezi, bavuga ko icy’ingenzi kurushaho ari urukundo n’ubwitange by’abaganga n’ababafasha mu buzima bwa buri munsi.

Bavuga ko uburyo bakirwa, bagafashwa ndetse bakaganirizwa bibaha imbaraga zo kongera kwizera ubuzima, rimwe na rimwe bikabarinda kwiheba nubwo baba bahanganye n’indwara zikomeye.

Ibi byagarutsweho mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abarwayi wabereye mu Bitaro bya Kabgayi. Bamwe mu barwayi bahavurirwa batanze ubuhamya bw’ubuzima bwabo, bagaragaza ko urugendo rwabo rw’uburwayi rwari rukomeye, ariko urukundo bagaragarijwe n’abaganga rukabafasha gukomeza kubaho.

Umwe mu barwayi bamaze igihe kinini bitabwaho n’ibi bitaro, Mukamana Consolée urwaye indwara y’ibihaha amaranye imyaka irenga 27, kuko yatangiye kubaho yifashisha umwuka wa “oxygène” kuva mu 1999, avuga ko igihe yatangiraga kurwara yari yihebye cyane, yumva ubuzima bwe bugiye kurangira.

Avuga ko ageze mu Bitaro bya Kabgayi yakiriwe neza n’abaganga baramuvura ndetse bakamuganiriza, bakamwereka ko ubuzima bugikomeza. Ibyo ngo byamufashije  kongera kwiyakira no kubaho afite icyizere.

Ati: “Natangiye kurwara mfite imyaka 26, ubu ngeze hafi kuri 50. Nari naritakarije icyizere ariko ngeze hano nsanga abaganga banyitaho, bakantega amatwi. Ntabwo tuvurwa n’imiti gusa, ahubwo urukundo mutwereka n’amagambo meza mutubwira na byo ni umuti.”

Undi murwayi witwa Turikumwenayo Emmanuel avuga ko yageze mu bitaro bya Kabgayi mu mwaka wa 2019 akiri umwana w’imyaka 12. Icyo gihe ababyeyi be ngo ntibabashije kwakira uburwayi bwe maze bamuta mu bitaro baragenda. Kuva icyo gihe ngo yakomeje kubaho afashwa n’abaganga n’abashinzwe imibereho y’abarwayi muri ibi bitaro, bamwitaho nk’umwana wabo nubwo batari ababyeyi be.

Ati: “Mba hano kuva mu 2019. Umuryango wanjye wari wantaye, ariko abaganga n’abakozi b’ibi bitaro banyitayeho, bampa ibyo nkeneye kandi babikora batari abavandimwe banjye. Bituma numva ko hano atari ibitaro gusa ahubwo ari nko mu muryango.”

Nubwo abarwayi bagaragaza ko bishimira uburyo bitabwaho, bavuga ko hakiri imbogamizi zirimo kubura ibyumba bihagije by’abarwayi, umubare muto w’abaganga ndetse n’amagare adahagije yo gufasha abarwayi batabasha kwigenza.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mugabo Gilbert, avuga ko nubwo hari ibitaranozwa neza, hari byinshi byakozwe mu rwego rwo korohereza abarwayi kubona ubuvuzi.

Ati: “Dukomeza gukora ibishoboka byose ngo urwego rw’ubuvuzi rukomere. Icy’ingenzi ni ukwita ku murwayi tumugaragariza ubumuntu n’urukundo kugira ngo yumve ko atari wenyine.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Jean Baptiste Muvunyi, avuga ko ikibazo cy’abaganga bake atari umwihariko w’ibi bitaro gusa, ahubwo ari ikibazo kiboneka mu gihugu hose. Gusa ashimangira ko abaganga bahari bagomba gukora akazi kabo bagaragaza ubumuntu n’urukundo ku barwayi.

Ati: “Umurwayi aba akeneye ubumuntu, kumutega amatwi no kumuganiriza. Ibyo ubwabyo byunganira imiti kandi bigafasha umurwayi gukira ku mubiri no mu marangamutima.”

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa uyobora Diyoseze ya Kabgayi, avuga ko urukundo ari ingenzi mu kuvura abarwayi, kuko nubwo abaganga bafite ubumenyi bwinshi, butagira agaciro iyo budaherekejwe n’impuhwe n’ubwitange.

Kugeza ubu ibitaro bya Kabgayi byamaze gutezwa imbere binyuze mu bufatanye bwa Leta na Kiliziya Gatolika, aho hubatswe inyubako nshya ndetse hashyirwamo ibikoresho bigezweho by’ubuvuzi birimo icyuma gipima indwara z’amabere (mammographie), icyuma cya radiographie ndetse n’ibindi bifasha kwita ku ndembe.

Ibi bitaro bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi barenga 334 ku bitanda bihari, ndetse buri munsi byakira abarwayi barenga 250 bavurwa bagataha. Nubwo bimeze bityo, haracyari icyuho cy’abaganga kuko hari abagera ku 10 b’inzobere mu gihe hakenewe nibura 35.

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abarwayi wizihizwa buri mwaka ku Isi hose, ukaba wizihizwaga ku nshuro ya 34. Ibitaro bya Kabgayi na Diyoseze ya Kabgayi bawizihije bawuhuza n’igihe cy’Igisibo, bagamije kuzirikana no gufasha abarwayi mu buryo bw’umwihariko.

Dr Muvunyi Jean Baptiste, Umuyobozi w´ibitaro bya Kabgayi aha impano umuryango uri mu bitaro nyuma yo kubyara
Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar wa Diyoseze ya Kabgayi yahaye impano bamwe mu barwariye mu bitaro bya Kabgayi
Bamwe mu barwayi bamaze igihe baba mu bitaro bya Kabgayi
Mukamana yishimiye guhabwa umugisha na Musenyeri
Turikumwenayo Emmanuel wambaye akagofero yageze mu bitaro afite imyaka 12 umuryango we urahamusiga, ubu ni ho yibera

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA